Munyakazi Sadate wahoze ayobora ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko intambara yarwanye yatanze umusaruro, nyuma y'uko Rayon Sports yongereye amasezerano na Skol afite agaciro ka miliyari y'amanyarwanda.
Yifashishije urukuta rwe rwa twitter, Munyakazi Sadate yavuze ko ibyagezweho yabiharaniye nubwo yatutswe bikomeye n’umuyobozi wa SKOL, aho yarwanye intambara kugira ngo ikipe yari abereye Umuyobozi ikunde ibeho neza.
Sadate yagize ati:"Byasabye intambara nyinshi n’amabaruwa uruhuri (16) ngo DG Ivan [Wulffaert uyobora uruganda rwa SKOL] wumve agaciro ka Rayon Sports. Warabinyangiye cyane, uca hirya no hino, gusa icyiza ni uko umusaruro wa nyuma ubaye icyo naharaniraga. Nashakaga inyungu za Rayon ntabwo zari izanjye.
"Ibaruwa ya nyuma nakwandikiye nakubwiye ko ’Sponsorship’ nshobora kwemera itajya munsi ya miliyoni 350 Frw, uyu munsi iyo baruwa ibonye agaciro kayo. Ndagushimiye cyane. Aba-Rayon mumenye ko agaciro gaharanirwa kandi kakagira ikiguzi n’ibitambo."
Sadate yishimiye ko ibyo yaharaniye byagezweho
Abakurikira uyu mugabo kuri Twitter, bamwe bavuga ko bamukundira ibitekerezo bye no kuba umukunzi ukomeye wa Rayon Sports mu gihe abandi bamunenze ko akunda kwikomanga mu gatuza kandi yaragejeje kure hashoboka Rayon Sports.
