Ku isabukuru ye y'amavuko Cristiano Ronaldo yahawe impano y'akataboneka n'umugore we

Ku isabukuru ye y'amavuko Cristiano Ronaldo yahawe impano y'akataboneka n'umugore we

 Feb 6, 2022 - 20:23

Georgina Rodriguez yatunguye Cristiano Ronaldo ku isabukuru ye y'amavuko amuha imodoka ya Cadillac Escalade ifite imyanya umunani.

Umufasha wa Cristiano Ronaldo ariwe Georgina Rodriguez afatanyije n'abana be yamugeneye impano nyuma y'uko uyu mugabo agize isabukuru y'imyaka 37.

Georgina wagaragaye mu ipantaro y'iroza n'umupira w'umweru, yafunguye umuryango w'umuturirwa wabo kugira ngo atungure umugabo we n'imodoka nziza cyane yamuteguriye nk'impano.

Cristiano Ronaldo yahawe iyi modoka nyuma y'amasaha make bamaze kwishimira isabukuru ye, ahabwa imodoka ihagaze ibihumbi 150 by'amapawundi.

Georgina Rodriguez w'imyaka 28 aritegura kubyarira Cristiano Ronaldo impanga mu kwezi kwa Mata uyu mwaka.

Aba basanzwe bafite umukobwa w'imyaka ine witwa Alana, ndetse Cristiano Ronaldo akaba Papa w'abandi bana batatu aribo Eva na Mateo bafite imyaka ine na Cristiano Jr w'imyaka 11.

Georgina yifashishije urukuta rwe rwa Instagram yerekana impano yahaye umugabo we aho yashyizeho videwo.

Georgina yanditseho ati:"Isabukuru nziza y'imyaka 37 rukundo rw'ubuzima bwange. Tugukunda bitagira iherezo.

"Umupapa mwiza cyane, inshuti nziza mu buzima Imana yaduhaye.

"Indwanyi kandi ukwiye buri kintu kiza kikubaho. Uri umuziranenge ndetse ni wowe twigiraho."

Imodoka Cristiano yahawe na Georgina Rodriguez(Image:The sun)

Cristiano yasomye Georgina amushimira ku bw'impano yahawe(Net-photo)

Cristiano yinjiye mu modoka yahawe(Net-photo)

Abana ba Cristiano mu mpano nyina yahaye se(Net-photo)