Musa Esenu yongeye guheka Rayon Sports mu gihe yitegura umukino na mukeba APR FC

Musa Esenu yongeye guheka Rayon Sports mu gihe yitegura umukino na mukeba APR FC

 Feb 21, 2022 - 12:52

Ikipe ya Rayon Sports yabonye amanota atatu ku munsi wa 18 wa shampiyona mu gihe yitegura APR FC.

Kuri uyu wa mbere nibwo imikino y'umunsi wa 18 wa shampiyona yashyizweho akadomo, ahakinwe imikino itatu ku bibuga bitandukanye.

Ikipe ya Rayon Sports yari iherutse kubona amanota atatu yakuye ku ikipe ya Rutsiro FC mu mukino utari woroshye, uyu munsi yari yagiye mu karere ka Bugesera.

Rayon Sports kandi yerekeje i Bugesera ishaka gukurayo amanota atatu ngo inereke mukeba APR FC bazahura mu mpera z'icyumweru ko yiteguye kuyihangayikisha.

Rayon Sports yabonye igitego kimwe cyatsinzwe n'umugande Musa Esenu wanayitsindiye igitego ku mukino uheruka ubwo iyi kipe yatsindaga Rutsiro FC igitego 1-0.

Ni igitego cy'umutwe Musa Esenu yatsinze ku munota wa 32' ku mupira mwiza cyane yari ahawe na kapiteni Muhire Kevin, kikaba ari nacyo cyasoje igice cya mbere hagati y'aya makipe yombi.

Ikipe ya Rayon Sports yongeye kubona amahirwe yo kubona igitego cya kabiri kuri penariti nyuma y'ikosa ryari rikorewe Muhire Kevin, ariko Kwizera Pierrot umupira awutera hanze ku munota wa 52'.

Muri iki gice cya kabiri kandi ikipe ya Bugesera FC yagarutse yongereye imbaraga mu kwataka, ariko kubona igitego cyo kwishyura biranga birangira itsinzwe uyu mukino.

Rayon Sports yahise yongera gufata umwanya wa kane aho inganya amanota 32 na Mukura Victory Sports iri ku mwanya wa gatatu.

Musa Esenu yongeye gutsindira Rayon Sports igitego(Image:Rayon Sports instagram)

Abakinnyi Rayon Sports yabanje mu kibuga