Buhigiro Jacques watangiranye na Rayon Sports i Nyanza  akaba anazwi nk'umuhanzi yitabye Imana

Buhigiro Jacques watangiranye na Rayon Sports i Nyanza akaba anazwi nk'umuhanzi yitabye Imana

 Apr 14, 2022 - 10:01

Ku myaka 78 Buhigiro Jacques umwe mu banyezamu batangiraye n'ikipe ya Rayon Sports i Nyanza yitabye Imana azize uburwayi.

Kuri uyu wa kane tariki 14 Mata 2022 nibwo hamenyekanye inkuru y'incamugongo y'urupfu rwa Buhigiro Jacques wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka: 'Amafaranga', 'Agahinda karakanyagwa' na 'Nkubaze Primus', akaba yitabye Imana azize uburwayi aho yari arwariye mu bitaro bya gisirikare i Kanombe.

N'ubwo yamenyekanye mu ndirimbo zigiye zitandukanye, Buhigiro Jacques yanakinnye umupira w'amaguru ndetse akaba azwi mu bakinnyi batangiranye na Rayon Sports ishingwa i Nyanza ahagana mu 1965

Ibi Buhigiro Jacques yabyemeje mu 2021 ubwo yaganiraga na Kigali Today agira ati:"Njye namenye umupira cyera ku gihe cya Rudahigwa, nakurikiraga amakipe aho yajyaga gukina. Ibyumba habaga ikipe ikinamo Marume witwaga Rusanganwa hakaba na Ngoga nawe wo mu muryango wakinaga umupira ubu atuye i Nyamirambo". 

Buhigiro Jacques yitabye Imana(Image:Inyarwanda)

"Ubwo najyaga i Nyanza mu 1958, nasanze nabo bakina umupira. Rayon Sports yatangijwe n'abanyeshuri ba Christ Roi, abakinnyi ba Nyanza FC batigeze bajya hanze ndetse n'abakinnyi ba Gasoro. Icyo gihe rero Rayon Sports yatangiye ndi umwe mu bazamu bayo nturutse muri Christ Roi."

Buhigiro Jacques yitabye Imana amaze imyaka 26 ari impuguke mu kuvura ingingo zimugaye aho yabikoreraga muri sitade Amahoro i Remera, avura abakinnyi b'ikipe z'igihugu; umupira w'amaguru, Volleyball, Basketball, kwiruka ndetse n'indi itandukanye. Buhigiro uvuka mu Karere ka Rulindo, mu 1973 yahungiye mu Burundi agaruka mu Rwanda mu 1995.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)