Rwanda v Senegal: Mu masegonda make cyane zahabu u Rwanda rwari rwiboneye yahindutse ibuye

Rwanda v Senegal: Mu masegonda make cyane zahabu u Rwanda rwari rwiboneye yahindutse ibuye

 Jun 7, 2022 - 19:46

Ikipe y'igihugu u Rwanda yihagazeho mu mukino wayihuzaga na Senegal, ariko birangira itsinzwe ku munota wa nyuma.

Ku kizere gike cyane abanyarwanda bari bafitiye ikipe yabo y'igihugu, kuri uyu wa kabiri Amavubi yahombaga gutana mu mitwe na Senegal iri ku mwanya wa mbere muri Afurika, ndetse ikaba ariyo ibitse igikombe cy'Afurika giheruka.

Amakipe yombi yaje muri uyu mukino mu gihe u Rwanda rwanganyije na Mozambique 1-1 mu mukino ubanza wabereye muri Afurika y'epfo, naho Senegal ikaba yaratsinze Benin iyinyagiye ibitego 3-1.

Uyu mukino uri kubera kuri stade Me Abdoulaye Wade iherereye i Diamniadio, bakaba bari ku kigero cy'ubushyuhe cya 28 ndetse ukaba utoroshye ku mpande zombi.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi

Amavubi:Kwizera Olivier, Manzi Thierry, Ange Mutsinzi, Salomon Nirisarike, Imanishimwe Emmanuel, Serumogo Ali, Muhire Kevin, Bizimana Djihad, Rafael York, Rubonela jean Bosco na Kagere Meddy.

Senegal:Mendy, Touré, Sabaly, Koulibaly, Diallo, N.Mendy, P.M.Sarr, Gana Gueye, H.Diallo, Ismaela Sarr na Sadio Mane.

Nk'uko byari hyitezwe ni igice cya mbere cyaranzwe no kuba Senegal yihariye umupira cyane, ariko nayo kubona uburyo bugana mu izamu byakomeje kwanga.

Ni nako abasore b'Amavubi nabo bakomeje gukina barinda izamu ryabo cyane, ndetse bikomeza no kubahira kuko nta gutego barinjizwa.

Ikipe y'igihugu ya Senegal isoje igice cya mbere igerageje uburyo burindwi, ishoti rimwe niryo ryaganaga mu izamu ariko umuzamu Kwizera Olivier yabashije gukuramo uwo mupira.

Kuva ku munota wa 40 kugeza ku wa 43 abasore b'Amavubi basaga n'abari mu muriro utazima kubera amashoti bashoswe, ariko babashije kubyitwaramo neza ntibatsindwa igitego, Olivier nawe niko kuryama ngo agabanye igitutu kuri bagenzi be.

Amavubi yahaye Senegal akazi katoroshye

Ni iminota 45 yongereweho ine, kikaba igice cya mbere kimeze nk'itanura ku ikipe y'igihugu Amavubi ariko abanyarwanda babashije kurinda izamu ryabo barinda bajya kuruhuka ari ubusa ku busa.

Mu gice cya kabiri n'ubundi Senegal yagarutse mu kibuga intego ari gukomeza kwenyegeza umuriro mu bwigarizi bw'Amavubi, ariko iminota ikomeza kwisunika gake gake bagera mu minota 70 basore b'Amavubi banze kurekura.

Ku munota wa 74 nibwo umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi yakoze impinduka ya mbere akuramo Muhire Kevin ashyiramo Nishimwe Blaise. Ku ruhande rwa Senegal ho Aliou Cissé yari yamaze gukuramo impinduka enye, havamo Pape Sarr hajyamo Keita Balde, havamo Ballo Toure hajyamo Salious Ciss, havamo Nampalys Mendy hajyamo Pape Gueye ndetse havamo Habib Diallo hajyamo Famara Diedhiou.

Ku munota wa 84 Carlos Alós Ferrer yongeye gukora impinduka havamo Rafael York hajyamo Hakizimana Muhadjir, ndetse havamo Kagere Meddy hajyamo Mugunga Yves.

Mu minota y'inyongera kandi Amavubi yongeye gukora impinduka ubwo Senegal yari yugarije Amavubi cyane, Serumogo Ali avamo hajyamo Ombolenga Fitina.

Kubona igitego byari byananiranye

Habura amasegonda 10 ngo umukino urangire, umusifuzi yatanze penariti nyuma y'uko Mutsinzi Ange yakiniye nabi Saliou Ciss bahuriye ku mupira mu rubuga rw’amahina. Sadio Mané yayinjije ateye umupira mu buryo bwa Kwizera Olivier wawukozeho ariko uramunanira.

Iyi penariti niyo yayoyoye ikizere abanyarwanda bari bafite cyo gucyura byibuze inota rimwe, bituma bagumana inota rimwe bakuye kuri Mozambique, mu gihe Senegal yo ikomeje kuyobora n'amanota atandatu.

Aha ikizere cyari cyose ku banyarwanda kuko Amavubi yari agize amanota abiri yarimo aharura inzira yerekeza mu gikombe cy'Afurika, ariko ku bw'amahirwe make birangira byanze.

Gusa n'ubwo Amavubi yatsinzwe uyu mukino harimo icyo kwiahimira, kuko usize uremye ikizere ko abasore b'Amavubi bakomeje gutya bazitwara neza mu mikino iri imbere.

Hari ikizere ko Amavubi yakwitwara neza mu mikino iri imbere