Rayon Sports na Kiyovu Sport zateye utwatsi amabwiriza ya FERWAFA

Rayon Sports na Kiyovu Sport zateye utwatsi amabwiriza ya FERWAFA

 Jan 4, 2022 - 18:04

Inama ya FERWAFA yateranye yemeje ko abakinnyi b'amakipe bakwiye kuba hamwe ariko Kiyovu Sport na Rayon Sports ntizibikozwa.

Inama ya FERWAFA yateranye uyu munsi yasize hashyizweho amabwiriza yo kwirinda COVID-19 avuguruye ya FERWAFA, asaba amakipe gukora imyitozo no kwitabira amarushanwa abakinnyi baba hamwe.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 4 Mutarama 2022, ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryagiranye inama n’amakipe y’Icyiciro cya Mbere n’icya Kabiri.

Amakipe yabwiwe ko ategetswe kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 arimo gucumbikira abakinnyi hamwe no kubapimisha ’rapid test’ byibuze inshuro ebyiri mu cyumweru.

Muri aya mabwiriza avuguruye yo ku wa 3 Mutarama 2022, FERWAFA yamenyesheje amakipe yose ko azasubukura amarushanwa abakinnyi baba hamwe mu mwiherero ndetse bazajya bapimwa ‘rapid test’ nibura buri masaha 48 ndetse no ku munsi w’umukino.

Ingingo ya 2.3 y’aya mabwiriza igira iti “Kugira ngo ikipe yemererwe gusubukura imyitozo no kwitabira amarushanwa, irasabwa gushyira abagize ikipe mu mwiherero ikaba hamwe mu gihe cyose cy’amarushanwa. Ikipe izajya ibanza imenyeshe FERWAFA aho iteganya gukorera uwo mwiherero habanze hemezwe n’Akanama Gashinzwe Gukurikirana Ishyirwa mu bikorwa ry’aya mabwiriza hagamijwe kurebwa ko aho hantu hari ibikenewe byose mu kwirinda ikwirakwiza rya Covid-19."

Iyi ngingo ikomeza ivuga ko mbere yo kwinjira mu mwiherero, abagize ikipe bose babanza gukorerwa ikizamini cyo mu bwoko bwa PCR kandi kikishyurwa n’ikipe. Buri kipe yasabwe kuzirikana ko igihe cyose ibisubizo bya Covid-19 bitaraboneka, mu cyumba hagomba kuba harimo umuntu umwe kugeza igihe bibonekeye.

Indi ngingo yavuguruwe ni iya 2.4 ivuga ko "Amakipe afite inshingano zo gupimisha abakinnyi n’abagize ‘Staff techinique’ mu buryo bwa ‘Rapid test’ nibura buri masaha 48."

Ikomeza ivuga ko "Amakipe agomba kandi kujya apimisha abakinnyi na staff techinique hifashishijwe uburyo bwa ‘rapid test’ nibura inshuro ebyiri mu minsi irindwi mu gihe cy’ imyitozo cyangwa hari impamvu ituma amarushanwa aharagarara ariko amakipe agakomeza gahunda y’imyitozo."

Rayon Sports yamenyesheje FERWAFA ko idashobora gukina abakinnyi baba hamwe mu mwiherero mu gihe Kiyovu Sports yo yavuze ko itari mu mwanya wo gufata umwanzuro muri iyi nama.

Ubuyobozi bwa FERWAFA bwavuze ko ikipe yumva itazubahiriza amabwiriza yatanzwe uko yakabaye, ubwo izasezera.

Rayon Sport na Kiyovu Sport ntizishaka ibyo kuba hamwe(Net-photo)