Munyakazi Sadate wayoboye Rayon Sports agiye gushinga ikipe y'umupira w'amaguru

Munyakazi Sadate wayoboye Rayon Sports agiye gushinga ikipe y'umupira w'amaguru

 Dec 10, 2021 - 11:13

Munyakazi Sadate yatangaje ko agiye gushinga ikipe y'umupira w'amaguru y'abakiri bato izafasha u Rwanda kubona abakinnyi benshi kandi batanga umusaruro.

Ni umugabo uherutse kuva ku mwanya w'ubuyobozi mu ikipe ya Rayon Sports ariko ntasiba kugaragara mu itangazamakuru ku mpamvu zitandukanye.

Ahanini aba atanga ibitekerezo kuri siporo nyarwanda cyane cyane umupira w'amaguru ukunzwe na benshi.

Mu kiganiro cyirambuye yahaye inyaRwanda.com, Munyakazi Sadate yavuze ko mu mwaka utaha wa 2022 azashinga ikipe y’abakiri bato izajya igaburira amakipe atandukanye mu Rwanda mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’abakinnyi bize umupira w’amaguru guhera mu bwana bwabo kigaragara mu Rwanda.

Sadate avuga ko iyi kipe azashinga yizeye ko izatanga umusaruro n’umusanzu muri ruhago nyarwanda ariko by’umwihariko kuri Rayon Sports yihebeye.

Sadate wayoboye Rayon Sports umwaka umwe kuva mu 2019-2020, avuga ko uyu mushinga amaze igihe awutekereza, yiyemeza gushyira itafari mu kubaka ruhago nyarwanda ishingiye mu kuzamura impano z’abakiri bato no kubaremera ubushobozi mu kibuga.

Uyu mugabo ukunda gutanga ibitekerezo ku mupira w’amaguru mu Rwanda, yatunze agatoki Minisiteri ya Siporo ‘MINISPORTS’ n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ kugira uruhare mu kuba umupira w’amaguru mu Rwanda uri aho uri aka kanya.

Sadate Munyakazi yavuye mu ikipe ya Rayon Sports bitameze neza ariko mu magambo ye higanzamo urukundo akunda iyi kipe batazira Murera.

Munyakazi Sadate wayoboye Rayon Sports(Net-photo)