Abazasifura umukino wa Mozambique n'Amavubi bamenyekanye

Abazasifura umukino wa Mozambique n'Amavubi bamenyekanye

 May 3, 2022 - 03:19

Mu gihe umukino wa mbere w'Amavubi uteganyijwe tariki 03 Kamena 2022 mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cy'Afurika, CAF yashyize hanze abasifuzi bazayobora uwo mukino.

Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru Ku mugabane w’Afurika (CAF) ,ryamaze gutangaza ko abanya-Ethiopia aribo bazayobora umukino uzahuza u Rwanda na Mozambique mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika kizabera muri Cote d’Ivoire.

Nk’uko bigaragara mu abasifuzi CAF yapanze mu bazakoreshwa Ku mikino ya mbere yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika ni uko Bamlak Tessema yahawe kuzayobora umukino uzahuza u Rwanda na Mozambique tariki ya 3 Kamena 2022.

Bamlak Tessema uzwiho gutanga amakarita aseka niwe uzayobora uyu mukino(Net-photo)

Uyu mugabo kandi akaba azaba ari kumwe na bandi banya-Ethiopia barimo Temesgin Samuel ,Fasika Biru na Fasikana Tewodros uzaba ari umusifuzi wa Kane.

Imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika izatangira tariki ya 30 Gicurasi 2022 ariko kuruhande rw’u Rwanda ruzatangira tariki ya 3 Kamena 2022 bakirwa na Mozambique Ku isaha ya saa 18h00.

Amavubi azahera muri Mozambique(Net-photo)