Police FC yongeye kugaraguzwa agati na Bugesera FC

Police FC yongeye kugaraguzwa agati na Bugesera FC

 Jan 24, 2022 - 12:35

Kuri uyu wa mbere habaye imikino itandukanye muri shampiyona y'u Rwanda, Police FC yongera gutakaza amanota.

Kuri uyu wa mbere shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda yari yakomeje ahari hateganyijwe imikino itatu ku nunsi wa 14 wa shampiyona.

Umukino wari uraje ishinga benshi ni umukino ikipe ya Police FC yari yakiriyemo Bugesera FC kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ni umukino abenshi bari biteze ko ikipe ya Frank Nuttal ishobora guhana Bugesera FC cyane kuko Police FC yari yanganyije na Rutsiro FC ku mukino uheruka. 

Si ibyo gusa kandi kuko ikipe ya Police FC na none yari itegerejweho gutanga ubutumwa kuri APR FC bazahura ku munsi ukurikiraho wa shampiyona dore ko ari amwe mu makipe yavugaga ko ashaka igikombe ubwo umwaka wari ugitangira.

Ku rundi ruhande ni ikipe ya Bugesera FC yari imaze iminsi nta ntsinzi dore ko imikino itandatu baherukaga gukina, Bugesera yanganyijemo imikino itatu igatsindwa indi mikino itatu. Ibi bikaba aribyo byatumye umutoza Abdou Mbarushimana yirukanwa agasimbuzwa Etienne Ndayiragije.

Ikipe ya Bugesera FC byayisabye iminota 14 gusa ngo ibe ibonye igitego cya mbere cyatsinzwe na Sadicky Sulley kuri penariti.

Gusa ikipe ya Police FC yahise isubiza nyuma y'iminota ibiri gusa kuko ku munota wa 16' rutahizamu Usengimana Danny yahise atsinda igitego cyo kwishyura.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi apezanya ku gitego kimwe kuri kimwe maze amakipe yombi ajya kumva amabwiriza y'abatoza.

Bavuye kuruhuka umusore wa Bugesera witwa Hoziana yavumbye Police FC igitego cya kabiri yatsinze ku munota wa 55' ari nako umukino warangiye.

Ni umukino wariho igitutu kiri hejuru dore ko abatoza b'impande zombi byarangiye bose beretswe amakarita y'umuhondo.

Amakipe yombi kandi yagerageje gukomeza gushaka igitego. Sadick Sulley yatsinze igitego ariko umusifuzi aracyanga avuga ko yakoze umupira n'intoki. Ku rundi ruhande Dominic wa Police FC yatsinze igitego ariko birangira bivuzwe ko yaraririye.

Umusore wa Bugesera witwa Muhinda Brian yeretswe ikarita itukura ku munota wa 80' kubera ikosa yari akoreye Dominic.

Kuri uyu munsi kandi habaye indi mikino ibiri aho ikipe ya Gorilla FC yatsinzwe na Etoile de L'Est ibitego 2-3. Ibitego bitatu bya Etoile de L'Est byose byatsinzwe na Samuel Chukwudi, naho ibya Gorilla FC bitsindwa na Ikenna Duru hamwe na Irankunda Rodri.

Naho ku rundi ruhande ikipe ya Rutsiro FC yari yakiriye Gicumbi FC maze amakipe yombi anganya imbaraga habura utsinda undi, umukino warangiye ari ubusa ku busa.

Police FC yatsinzwe na Bugesera FC kuri uyu wa mbere.

Bugesera FC yakuye amanota atatu kuri Police FC.