Mukura yongeye gutsindwa urubanza yajuriye nyuma yo kuregwa na William Opoku

Mukura yongeye gutsindwa urubanza yajuriye nyuma yo kuregwa na William Opoku

 Oct 24, 2022 - 11:33

Nyuma yo gutsindwa urubanza rwa mbere ikajurira, Mukura yongeye gutsindwa na Opoku wayireze kumwirukana binyuranyije n'amategeko.

Rutahizamu William Opoku Mensha yageze mu Rwanda muri Mata 2021 asinyira Mukura VS amasezerano y'imyaka itatu.

Kubera ko shampiyona ya 2021 yakinwe amezi abiri ikarangira muri Kamena 2021, yasabiwe icyemezo cyo gukorera mu Rwanda cy’amezi atatu gusa, cyarangiye muri Nyakanga, ntiyahabwa ikindi indi shampiyona irinda itangira ndetse atangira akina.

Uyu musore waje guhita ahagarikwa na Mukura nyuma y'aho yari yatangaje ko arimo akina nta cyangombwa cyo gukorera mu Rwanda afite, yahise afata umwanzuro wo kurega iyi kipe kubwo kutubahiriza amasezerano.

Nyuma yo kurega Mukura muri FIFA, Mukura yaratsinzwe itegekwa kumuha umushahara w’amezi yari asigaye kugira ngo asoze amasezerano angana n’ibihumbi 700 Frw ku kwezi, no kwishyura amafaranga yishyuye ajya kugura VISA angana n’ibihumbi 800 Frw kuko ikipe ariyo yari kubimukorera.

Mukura imaze kubona ibyemezo yafatiwe na FIFA yahise ijurira ariko icyemezo cyafashwe ni uko, nta kabuza Mukura VS izakomereza ku gihano cyo guha Opoku miliyoni 11.5 Frw.

Ni mu gihe imaze igihe gito ikusanyije miliyoni 46 Frw zo kwishyura uwahoze ari umutoza wayo Djilali Bahlour, na we wirukanywe binyuranyije n’amategeko.

Nubwo yatanze ayo mafaranga, iracyahanganye n’ingaruka z’uko mu bihano yahawe, harimo kuba itaremerwe kwandikisha abakinnyi bashya muri Mutarama.

William Opoku Mensha wareze Mukura