Nirisarike Salomon yashimiye Pastor Théogene wamuhaye impano

Nirisarike Salomon yashimiye Pastor Théogene wamuhaye impano

 Jun 11, 2022 - 05:49

Myugariro w'ikipe y'igihugu Amavubi Salomon Nirisarike yafashe umwanya ashimira Pastor Théogene wamuhaye impano yamukoze ku mutima.

Nirisarike Salomon yashimiye Pastor Théogene wamuhaye impano y’ifoto ishushanyijeho uyu myugariro yambaye imyambaro y'ikipe y’igihugu Amavubi.

Nirisarike Salomon yari mu bakinnyi bakinnye imikino ibiri y’u Rwanda ruheruka gukina mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023. Hari uwo banganyijemo na Mozambique igitegi 1-1 wabereye muri Afurika y’epfo, n’uwo batsinzwemo na Senegal 1-0 muri Senegal.

Salomon Nirisarike yahawe impano na Pastor Théogene(Image:@nirisarike24/Instagram)

Nirisarike Salomon we yarahise agaruka asize bagenzi be bitewe na gahunda zihutirwaga yari afite harimo no gukurikirana iby’amakipe amwifuza, kuko aherutse gutandukana na Urartu yakiniraga.

Nyuma yo guhabwa iyi mpanoSalomon yifashishije imbuga nkoranyambaga ze ashimira Pastor Théogene wayimuhaye.

Salomon yagize ati:"Mwakoze cyane Pastor kw'impano nziza mwampaye."

Nyuma yo gutandukana na Urartu FC, ubu Nirisarike Salomon ari muri gahunda zo gushaka ikipe nshya, ndetse atangaza ko hari amakipe yo muri shampiyona zikomeye i Burayi amwifuza.