Kwizera Pierrot ageze ku muryango yinjira muri Rayon Sports

Kwizera Pierrot ageze ku muryango yinjira muri Rayon Sports

 Jan 18, 2022 - 09:49

Amakuru ahari akomeje kuvuga ko Kwizera Pierrot wakiniraga AS Kigali yaba yamaze kumvikana na Rayon Sports kuyigarukamo.

Amakuru amazeho iminsi avuga ko Kwizera Pierrot atari kumvikana n'ikipe ya AS Kigali ku kijyanye no kongera amasezerano kuko ayo yari afite yarangiye.

Ubu uyu musore biravugwa ko yamaze kumvikana n'ikipe ya Rayon Sports yamenyekanye cyane mu Rwanda ariyo akinira ubu akaba agiye kuyisubiramo.

Kwizera Pierrot yari asoje amasezerano ye muri As Kigali yagezemo mu 2019. Ubwo uyu musore yagarukaga mu Rwanda mu ikipe ya AS Kigali, yaranzwe n'imvune zitandukanye ndetse zatumye adakinira iyi kipe nk'uko yabishakaga.

Kwizera Pierre yegukanye ibikombe bibiri by'umukinnyi mwiza muri shampiyona y'u Rwanda 2015/16 na 2016/17

Rayon Sports rero bikaba bikomeje kuvugwa ko yamaze kumvikana n'uyu musore gusinya amasezerano y'umwaka umwe n'ubwo hari andi makuru avuga ko arasinya imyaka ibiri muri iyi kipe ikunzwe cyane mu Rwanda.

Kwizera Pierrot yageze muri Rayon Sports bwa mbere mu 2015 ayivamo mu 2018 yerekeza muri Al Oruba Sur Sports yo muri Oman.

Mu ikipe y'igihugu Kwizera Pierrot yakiniye u Burundi kuva 2009 aho amaze kubakinira imikino 38 atsindamo ibitego 3.

Kwizera Pierrot aragaruka muri Rayon Sports(Net-photo)

Pierrot yamenyekanye mu Rwanda akinira Rayon Sports