Tour du Rwanda: Abasiganwa bageze Rwamagana ariko abanyarwanda bakomeje kugorwa n'irushanwa

Tour du Rwanda: Abasiganwa bageze Rwamagana ariko abanyarwanda bakomeje kugorwa n'irushanwa

 Feb 21, 2022 - 07:30

Abasiganwa bageze i Rwamagana aho batangiye kuzenguruka umujyi w'aka karere.

Etape Kigali Rwamagana ubu abasiganwa bamaze kugera mu karere ka Rwamagana ndetse batangiye kuzengurka aho barazenguruka inshuro icumi.

Abagabo batatu bari bayoboye abandi n'ubu bari bacyiri imbere, ariko Sabbahi El Houcaine yasigaye hakomeza Maatougui Nasr Eddine na Stockman Michel ariko igihe basiga igikundi cya kabiri cyagabanutse kuko ubu harimo ikinyuranyo cy'iminota 2 n'amasegonda 30 mu gihe bigeze no kurenza iminota ine.

Abanyarwanda Nsengimana, Mugisha Moise na Mugisha Samuel bagerageje kwiruka kuri icyo gikundi cy'abo bagabo batatu arikobirangira bagaruwe.

Umunyarwanda uri hafi ni Samuel Mugisha akaba ari mu bakinnyi bane bakurikiye igikundi kiri imbere.

Mu nshuro icumi bagomba kuzenguruka, ubu bamaze kuzenguruka inshuro zirindwi, ibirometero 127 nibyo bamaze kugenda mu birometero 148 bigize iyi etape yose uyu munsi.

Ku isaha ya saa 12:48 nibwo biteganyijwe ko umukinnyi utwara iyi etape araza kuba amenyekanye.