Rwarutabura wakoze impanuka yeretswe urukundo n'abafana b'umukeba

Rwarutabura wakoze impanuka yeretswe urukundo n'abafana b'umukeba

 May 18, 2022 - 03:38

Umufana ukomeye wa Rayon Sports uzwi nka Rwarutabura yakoze impanuka arara mu bitaro, anasurwa n'abafana ba APR FC bafitanye umukino ku wa kane.

Rwarutabura yakoze impanuka ejo ku wa Kabiri ubwo yarekezaga mu Nzove kureba imyitozo y’ikipe ye ikomeje kwitegura umukino wo kwishyura wa 1/2 mu gikombe cy’Amahoro bazakinamo na APR FC ku munsi w’ejo ku wa Kane tariki ya 19 Gicurasi 2022.

Ubwo yari ageze mu muhanda w’igitaka werekeza ku kibuga cyo mu Nzove, moto yari ariho yagonganye n’indi maze aba ari we ukomereka ahita yihutanwa kwa muganga aho yajyanywe ku bitaro bya Nyarugenge akaba ari ho arwariye.

Rwarutabura yakoze impanuka(Image:Isimbi)

Nkundamatch umurwaje yatangarije Isimbi ko ubu Rwarutabura ari koroherwa nyuma y'uko yaraye mu bitaro nyuma yo gukora iyo mpanuka.

Yagize ati:"Impanuka yayikoze ejo, yaraye mu bitaro abaganga bamwitaho. Uyu munsi nibwo bamunyuza mu cyuma, ubu urabona yoroherwa nta kibazo. Yari ageze muri wa muhanda w’igitaka wo mu Nzove moto yari ariho igongana n’indi aba ari we ukomereka."

Rwarutabura kandi akaba yaraye asuwe na bamwe mu bakunzi ba APR FC harimo inshuti ye Rujugiro ndetse bamuha n’ibahasha irimo amafaranga ashobora kwifashisha.

Rayon Sports ikomeje kwitegura umukino izakinamo na APR FC kuri uyu wa kane muri 1/2 cy'igikombe cy'amahoro, ukaba ari umukino wo kwishyura dore ko umukino ubanza banganyije ubusa ku busa.

Rwarutabura yasuwe n'abafana ba APR FC