Kuri uyu wa gatandatu ubwo hakinwaga agace(etape) ka karindwi ka Tour du Cameroun, Mugisha Moise ukinira Team Rwanda yafashe umwenda w'umuhondo awambuye umufaransa Andreev Yordan ukinira Martigues Sports Cyclisme.
Mugisha Moise afite amahirwe menshi yo kwegukana Tour du Cameroun(Image:crtv)
Mugisha Moise yafashe uyu mwenda w'umuhondo nyamara nta gace na kamwe yigeze abamo uwa mbere muri iri siganwa, ariko hateranyijwe ibihe byose bimaze gukoreshwa, uyu musore w'umunyarwanda niwe uza imbere.
Muri aka gace ka karindwi ka Tour du Cameroun, abasiganwa bavaga ahitwa Boumnyebel berekeza Mbalmayo, aharimo intera y'ibirometero 112.6. Aka gace kegukanwe n'umufaransa Taillandier Axel ukinira Club Defense de France akoresheje amasaha abiri, iminota 48 n'amasegonda 14.
Taillandier Axel yegukanye agace ka karindwi (Image:crtv)
Ku rutonde rusange Mugisha Samuel ni uwa mbere, akaba amaze gukoresha amasaha 22, iminota 54 n'amasegonda 49. Mugisha kandi ari gusiga amasegonda 31 Andreev Yordan yambuye umwenda w'umuhondo.
Mu gace ka nyuma karakinwa kuri iki cyumweru, abasiganwa barava ahitwa Ebolowa berekeza mu mujyi i Yaoundé, hakaba harimo intera y'ibirometero 149.
Nyuma y'agace ka karindwi kandi Team Rwanda niyo kipe iri imbere mu makipe amaze gukoresha ibihe bito.
Mu gihe kuri uyu munsi Mugisha Moise yabasha kugumana uyu mwenda w'umuhondo, nta kabuza abanyarwanda bararirimba intsinzi kuko niko gace ka nyuma.
