Mu mukino w'amakarita atukura, Rayon Sports yatsiburiye Etincelles iwayo

Mu mukino w'amakarita atukura, Rayon Sports yatsiburiye Etincelles iwayo

 Jan 19, 2022 - 13:03

Mu mukino utari woroshye Ku munsi wa 13 Rayon Sports yabashije gukura amanota atatu i Rubavu.

Nyuma y'uko umukino wari guhuza Marine FC na Espoir FC kuri uyu wa kabiri usubitswe, kuri uyu wa gatatu nibwo imikino y'umunsi wa 13 wa shampiyona y'u Rwanda yakomeje.

Ikipe ya Etinecelles yari yakiriye Rayon Sports i Rubavu kuri stade Umuganda. Rayon Sports yari imaze imikino ibiri ya shampiyona nta ntsinzi ibona kuko muri iyo mikino yanganyije na Gicumbi FC ndetse na Musanze FC.

Ni umukino kandi umuzamu Kwizera Olivier yabanje mu kibuga dore ko hari hashize iminsi Rayon Sports ikinisha Adolphe.

Umukino watangiye Etincelles igaragaza gushaka igitego dore ko abasore nka Mutebi Rachid na Izak Muganza bagendaga bahusha ibitego, ari nako Rayon Sports nayo yataka.

Ku munota wa 27' Nizigiyimana Karim Mackenzie yatakaje umupira awuha Mutebi Rachid nawe awucomekera Akayezu. Mackenzie mu gushaka gukiza izamu yahise akurura Akayezu, niko guhita yerekwa ikarita itukura kuko yari myugariro wa nyuma.

Ariko ikipe ya Rayon Sports ntiyigeze icika intege ahubwo yarushijeho kwataka, nuko ku munota wa 38' Manace Mutatu atsinda igitego kiza cyane nyuma y'umupira yari ahawe na Nishimwe Blaise.

Ku munota wa 42' Etincelles yabonye amahirwe yo kwishyura igitego ariko Mutebi Rachid akeka ko yaraririye birangira umupira Kwizera Olivier awufashe.

Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari Rayon Sports iyoboye kuri icyo gitego cya Mutatu. Naho igice cya kabiri cyatangiye n'ubundi amakipe yatakana ndetse biza kuviramo Etincelles guhabwa ikarita itukura ku munota wa 62' ikaba ari ikarita yeretswe Bizimana bakunze kwita Petit Bekeni.

Rayon Sports yabonye igitego cya kabiri mu minota y'inyongera. Ni umupira wari uhinduwe na Muhire Kevin maze umuzamu wa Etincelles awukoraho uhita ujya mu nshundura.

Abakinnyi Rayon Sports yabanjemo(Net-photo)

Kwizera Olivier yari yagarutse mu izamu(Net-photo)

Manace Mutatu yatsindiye Rayon Sports igitego(Net-photo)