Abakinnyi 9 barimo myugariro wa APR FC ntibemerewe gukina umunsi wa 21 wa shampiyona

Abakinnyi 9 barimo myugariro wa APR FC ntibemerewe gukina umunsi wa 21 wa shampiyona

 Mar 10, 2022 - 13:01

Mu gihe shampiyona ya Primus National League iraza kuba igaruka mu mpera z'iki cyumweru, hari abakinnyi batemerewe gukina uyu munsi kubera ibibazo by'amakarita.

Shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda iragaruka ku wa gatandatu ahazakinwa imikino ibiri, mu gihe indi mikino ine izakinwa ku cyumweru, indi ibiri igakinwa ku wa mbere.

Hari abakinnyi bagera ku ikenda bose mu makipe atandukanye batemerewe gukina uyu munsi wa 21 wa shampiyona, kubera ibibazo by'amakarita. Ubwo amakipe yabo akaba agomba gushakira ibisubizo mu bandi bakinnyi.

Abakinnyi batemerewe gukina umunsi wa 21

1. NSABIMANA AIMABLE (APR FC)
2. NSHIMIYIMANA ABDOU (ETINCELLES FC)
3. DJIMMOE OUAMBE GHISLAIN ARMEL (GASOGI UNITED)
4. YAMINI SALUM (GASOGI UNITED0
5. NDOLI JEAN CLAUDE (GORILLA FC)
6. HIRWA JEAN DE DIEU (MARINE FC)
7. MUSSA OMAR (POLICE FC)
8. NSABIMANA ERIC (POLICE FC)
9. BWIRA BANDU OLIVIER (RUTSIRO FC)

UKO IMIKINO ITEYE:

Ku wa Gatandatu tariki ya 12 Werurwe 2022

Rutsiro FC vs Bugesera FC (Umuganda Stadium, 15h00)
Rayon Sports FC vs Espoir FC (Kigali Stadium, 15h00)

Ku Cyumweru tariki ya 13 Werurwe 2022

Gasogi United FC vs Etoile de l’Est FC (Kigali Stadium, 15h00)
SC Kiyovu vs Etincelles FC (Kigali Stadium, 12h30)
Mukura VS&L vs APR FC (Huye Stadium,15h00)
Marines FC vs Police FC (Umuganda Stadium, 15h00)

Ku wa Mbere tariki ya 14 Werurwe 2022

AS Kigali vs Gicumbi FC (Kigali Stadium, 15h00)
Gorilla FC vs Musanze FC ( Kigali Stadium,15h00)

Nsabimana Aimable ntiyemerewe gukina umunsi wa 21 wa shampiyona(Net-photo)