Ubukwe bwa Byiringiro Lague bwatashye

Ubukwe bwa Byiringiro Lague bwatashye

 Dec 7, 2021 - 14:52

Nyuma y'uko ubukwe bwa Byiringiro Lague bwari bwasubitswe kubera umukino wa APR FC na RS Berkane mu mikino ya CAF confederation cup, bwabaye uyu munsi.

Ubukwe bwa Byiringiro Lague bwagombaga kuba mu mpera z'icyumweru gishize ariko burasubikwa. Kuri uyu wa Kabiri nibwo ubukwe bwabaye.

Kuri uyu munsi nibwo uyu Rutahizamu w'Amavubi na APR FC yasabye anakwa umukunzi we Uwase Kelia.

Ikipe ya APR FC iheruka gutsindwa na RS Berkane ibitego 2-1 mu mikino nya CAF confederation cup. Byiringiro Lague niwe watsinze icyo gitego n'ubwo kitari gihagije ngo bakomeze muri iyi mikino.

Nyuma yo kugera i Kigali kuri uyu wa Mbere, kuri uyu wa 7 Ukuboza ni bwo habaye umuhango wo gusaba no gukwa muri Luxury Palace guhera saa Tatu nyuma hakurikiraho gusezerana imbere y’Imana mu rusengero rwa Philadelphia Rhema Church ruri ku Kimironko hafi y’Umurenge.

Nyuma y’iyo mihango yombi, abatumiwe bagombaga kwakirirwa muri Luxury Palace iri ahazwi nka Norvège.

Byiringiro Lague yambariwe na bamwe mu bo bakinana muri APR FC ndetse n’abayinyuzemo nka Butera Andrew. 

Mu mpera za Nzeri uyu mwaka ni bwo Byiringiro na Uwase Kelia basezeranye imbere y’amategeko mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge.

Byiringiro Lague yasabye anakwa Uwase Kelia