Ibintu bitatu bishobora gutuma Zidane ajya muri Manchester United

Ibintu bitatu bishobora gutuma Zidane ajya muri Manchester United

 Nov 16, 2021 - 07:13

Zinedine Zidane akomeje kuvugwa nk'umutoza ushobora gusimbura Ole Gunnar Solskjaer.

N'ubwo umutoza Ole Gunnar Solskjaer agifite akazi ko gutoza Manchester United kugeza kuri uyu munota ariko Zidane ari kuvugwa cyane ko ashobora kumusimbura igihe icyo aricyo cyose.

Nyuma y'ikiruhuko ku bakinnyi batagiye mu makipe y'ibihugu. Kuri uyu wa mbere nibwo ikipe ya Manchester United yagarutse mu myitozo ndetse abatoza bose bari bahari.

MEN sport iracyumva ko n'ubundi Ole Gunnar Solskjaer ashobora kuva muri iyi kipe dore ko abafana bakomeje gushyira igitutu ku buyobozi ngo yirukanwe.

Uheruka kuvugwaho ko yaba umusimbura wa Ole Gunnar Solsjaer ni Zinedine ZIDANE. Uyu mufaransa kugeza kuri ubu nta kazi afite kuva yatandukana na Real Madrid mu mwaka ushize w'imikino.

Mu gihe cye nk'umutoza wa Real Madrid yatwaye ibikombe 11 harimo Champions League eshatu ndetse yari kumwe na Cristiano kimwe na Varane ubu bari muri Manchester United.

Usibye kuba akomeza kuvugwa, nta na kimwe kerekana ko koko Zidane yaba ashishikajwe no kuba yatoza ikipe ya Manchester UNITED. Birasaba imbaraga kugira ngo yumvishwe ko koko akwiye kuyijyamo.

Umugabo witwa Omar Garrick byatumye yicara atanga impamvu zigera kuri eshatu zatuma Zidane ajya gutoza ikipe ya Manchester United.

1.Umubano yagiranye na Cristiano kimwe na Varane:Criatiano Ronaldo na Rafael Varane bari bamwe mu nkingi za mwamba Zidane yifashishije muri Real Madrid yayoboye uburayi mu myaka igera kuri itanu.

Ubwo Cristiano Ronaldo yavaga muri Real Madrid ajya muri Juventus, Zidane yagize ati:"Ntibishoboka gusimbuza Ronaldo,Uwo wasinyisha wese. Ushobora kuzana abakinnyi beza ariko ntibakora nk'ibyo yakoze, ariko niko umupira w'amaguru umera."

Zidane kandi abanye neza na myugariro Rafarl Varane kimwe na Ronaldo bashobora gukoreshwa mu kumureshya.

   Ronaldo,Varane na Zidane muri Real Madrid(Image:Getty)

2.Inzozi za Paul Pogba: Byagiye bigaragara kenshi ko Paul Pogba yifuza gutozwa na Zinedine Zidane, kandi ko Zidane nawe yifuza gutoza Pogba.

Ubwo yari muri Real Madrid, Zidane yifuje gukura Paul Pogba mu ikipe ya Manchester United ariko ntibyakunda.

Mu 2019 Zidane abajijwe ku kugura Pogba, yagize ati:"Ndamuzi neza.Akora neza kandi ni abakinnyi bake bakora nk'uko akora.Ni umukinnyi wo hagati uzi kugarira no kwataka."

Pogba amaze iminsi arwana no kujya mu ikipe ibanzamo ku buryo buhoraho, ndetse abenshi bizera ko mu gihe yaba atozwa na Zidane yajya akina bihagije.

Paul Pogba asigaje igihe gito ku masezerano ye mu ikipe ya Manchester United ariko kuza kwa Zinedine Zidane bishobora gutuma ahindura ibitekerezo akayongera.

Paul Pogba ukinira Manchester United(Image:Foot mercato)

3.Abakinnyi bahura n'imitoreze ye:Aha Omar Garrick akomeza avuga ko urebye ikipe Zidane yari afite muri Real Madrid abenshi bakeka ko umutoza uwo ariwe wese yari gukora nk'ibyo yakoze ariko bakirengagiza ko yayifashe yari ifitwe na Carlo Ancelotti,ndetse byongera kugaragara ubwo yagendaga akagarurwa.

Ikipe ya Manchester United ifite abakinnyi beza ku buryo bitamuvuna yakongeramo bake ubundi agakora igisabwa aricyo gutwara ibikombe.