The Choice awards 2021: Sugira Ernest ari mu bakinnyi bahataniye igihembo cy'umukinnyi wahize abandi

The Choice awards 2021: Sugira Ernest ari mu bakinnyi bahataniye igihembo cy'umukinnyi wahize abandi

 Feb 24, 2022 - 16:06

Sugira Ernest ukinira ikipe y'igihugu Amavubi na AS Kigali, ni umwe mu bakinnyi batanu bahataniye igihembo cya "Most valuable player"

Sugira Ernest w'imyaka 30 ahataniye igihembo cy'umukinnyi wahize abandi "Most valuable player" mu mwaka ushize wa 2021.

Uyu musore ukinira ikipe ya AS Kigali ni rutahizamu ukundwa n'abanyarwanda benshi bitari uko atsinda ibitego byinshi, ahubwo kubera ibitego yagiye atsindira Amavubi by'ingirakamaro.

Mu irushanwa rya CHAN 2020 ryabaye muri Mutarama 2021, nabwo Sugira Ernest yongeye kuba umucunguzi utanga ibyishimo ku banyarwanda muri rusange.

Muri iri rushanwa ryatangiye tariki 16 Mutarama ryarangiye tariki 7 Gashyantare 2021. Ikipe y'igihugu Amavubi yari mu itsinda C hamwe na Morocco yatwaye iki gikombe, Uganda na Togo.

U Rwanda rwageze ku munsi wa nyuma rufite amanota abiri nyuma yo kunganya na Uganda ndetse na Morocco, mu gihe Togo yari igiye gukina n'u Rwanda yari ifite amanota atatu.

Muri uyu mukino Togo yabanje igitego cyatsinzwe na Nane ku munota wa 38, u Rwanda rwishyura ku munota wa 45 na Niyonzima Olivier Seif. Ku munota wa 58 Togo yatsinze icya kabiri gitsinzwe na Akoro, u Rwanda rwishyura ku munota wa 60 gitsinzwe na Tuyisenge Jacques.

Sugira Ernest niwe waje nk'umucunguzi ubwo yatsindaga igitego cya gatatu ku munota wa 66 ubwo yari amaze kujya mu kibuga asimbuye. Iki gitego cy'amateka nicyo cyatumye u Rwanda ruhita rugira amanota atanu mu itsinda, maze Amavubi azamuka ari aya kabiri mu itsinda nyuma ya Morocco.

Abanyarwanda bari muri Guma mu rugo icyo gihe ntibibutse ko hariho Covid-19, ahubwo biraye mu mihanda bishimira intsinzi harimo n'abbaye amasume gusa, nyuma bati:"Sugira Ernest umunyarwanda wa mbere wakuye abanyarwanda muri guma mu rugo nta nama y'abaminisitiri iteranye."

Muri shampiyona ho Sugira Ernest ntiyahiriwe n'uyu mwaka wa 2021, dore ko Rayon Sports yakiniraga yasoje umwaka iri ku mwanya wa karindwi.

Ushaka gutora Sugira Ernest mu bihembo bya The Choice awards 2021, andika *544*444*2# cyangwa usure urubuga www.thechoicelive.com/awards ubundi umuheshe amahirwe yo kwegukana iki gihembo cyizatangwa na Isibo Tv binyuze mu kiganiro The choice live.

Sugira Ernest ahatanye n'abandi bakinnyi bane bakina imikino itandukanye aribo Agahozo Adelphine ukina umukino wo koga, Mutabazi Yves ukina Volleyball, Gasana Kenneth ukina Basketball na Byiringiro Lague.

Igikorwa cyo gutora kizahagarara tariki 12 Werurwe 2022, mu gihe ibihembo bizatangwa tariki 15 Werurwe 2022 mu byiciro bigiye bitandukanye.

Sugira yatsinze igitego cy'intsinzi Amavubi akina na Togo(Net-photo)

Sugira ahataniye igihembo cy'umukinnyi wahize abandi mu 2021