Ronaldinho yatangaje abakinnyi batatu avuga ko abona bameze nkawe ndetse avuga ko aribo bakinnyi aryoherwa cyane no kubona uko baba bakina mu kibuga.
Uyu mugabo wakunzwe na benshi muri FC Barcelona afatwa nk'umwe mu bakinnyi bakomeye babayeho mu mupira w'amaguru, ndetse yashyizwe ku ruhande rw'ibumoso mu ikipe ya Ballon d'Or Dream Team. Ndetse akaba azwi cyane nk'umukinnyi wahagurukiwe n'abafana ba Real Madrid i Santiago Bernabeu bakamuha amashyi kandi yambaye umwenda wa FC Barcelona.
Ubwo Ronaldinho yaganiraga na Radio ya Marca yatangaje abakinnyi abona ko bameze nkawe ubwo yari agikina, ati:"Hari abakinnyi benshi bameze kimwe nka Mbappe, Messi na Neymar - Ni abakinnyi nkunda kureba mu mikino."
Ronaldinho avuga ko akunda kureba Mbappe, Messe na Neymar(Image:The Mirror)
Abajijwe niba abona Kylian Mbappe hari ukuntu ameze nka Ronaldo Nazario bakinanye mu ikipe y'igihugu ya Brazil nk'uko bijya bivugwa, Ronaldinho yagize ati:"Ukuri nuko Kylian Mbappe atamunyibutsa[Ronaldo]."
Ronaldinho kandi yagarutse kuri Lionel Messi anavuga uko byari bimeze bitozanya muri FC Barcelona, ati:"Ubwa mbere mubona, washoboraga kubona ubuhanga afite ndetse ukanabona ko agiye kuzakora ibintu bikomeye."
Ndetse uyu mugabo yagarutse kuri FC Barcelona yakiniraga avuga ko afite ikizere ko cy'ejo hazaza kuri iyi kipe, yongeraho ko byagaragaraga na mbere ko Xavi Hernandez azaba umutoza.
Ronaldinho ati:"Yari inshuti nziza ndetse no mu kibuga.
"Washoboraga kubona ko azajya muri iyi nzira kuko no mu kibuga yagaragaraga nk'umutoza, azi neza uko umupira w'amaguru ukora."
Undi muntu Ronaldinho yagarutseho ni umusore ukiri muto wa FC Barcelona witwa Pedri, aho uyu munya-Brazil yumva ko uyu musore azavamo umukinnyi uzakora amateka akomeye cyane. Yagize ati:"Ni umukinnyi mwiza cyane kandi afite ubuhanga bwinshi. Azakora amateka."
