Umutoza Xavi utoza FC Barcelona ntahakana ko yahuye na rutahizamu Erling Haaland, ndetse akagerageza kumwumvisha ko akwiye guhitamo FC Barcelona igihe yaba avuye muri Borussia Dortmund yagezemo mu 2020.
Amakuru yasohotse avuga ko Xavi na Jordi Cruyff umujyanama we mu bya siporo, berekeje mu Budage bagiye kuganira na Erling Haaland byitezwe ko arava muri Dortmund mu mpeshyi ya 2022.
Erling Haaland ni umwe mu bakinnyi utegerejwe na benshi kumenya ikipe azasinyira, ndetse Joan Laporta arabizi neza ko n'ubwo ikipe ye itameze neza mu by'ubukungu, asinyishije Haaland ashobora kuba isoko y'ubucuruzi.
Uyu mwaka w'imikino ntabwo wahiriye Erling Haaland nk'umwaka w'imikino ushize kuko yagiye agiramo ibibazo by'imvune byatumye adakina imikino myinshi nk'uko byari byitezwe.
Mu mikino 14 yakinnye muri uyu mwaka w'imikino uyu munya-Norway yatsinze ibitego 16, ndetse anatsinda ibitego bitatu mu matsinda ya champions league ariko ikipe ye ikomereza muri Europa league.
Ubwo Xavi yari mu kiganiro n'itangazamakuru yitegura umukino afitanye na Elche kuri iki cyumweru, yabajijwe ku rugendo rwe yagiriye i Munich mu Budage.
Xavi yabwiye Marca ati:"Sinavuga byose, ariko icyo navuga nuko turi gukora ku by'uyu munsi n'ejo hazaza h'ikipe.
"Sinshobora kuvuga ibirenzeho, nibiba bishoboka tuzaba aba mbere kubivuga.
"Nk'urugero, ejo twatangaje ko Pablo Torre yahageze.
"Ariko, kuri ibi[Ibya Haaland], ntacyo mfite navuga kandi ntacyo natangaza, gusa turi gukora ku byiza by'ikipe, ku by'ejo hazaza n'uyu munsi."
Xavi kandi akomeza avuga ko burya mukinnyi uba adashaka kujya mu ikipe ya FC Barcelona.
Ati:"Nta mukinnyi nari nabona uba udashaka gusinyira FC Barcelona. Buri wese aba yishimiye kuza muri Barça.
"Ahubwo biterwa n'amasezerano n'ibindi, naho ubundi ntawakwanga Barça."
Xavi kandi akomeza avuga ko ibyo kugura atari akazi ke gusa mu ikipe ya FC Barcelona, ahubwo ko afite n'abandi bamufasha.
Xavi ati:"Turi ikipe, hamwe na perezida uba abirebaho, Mateu Alemany, Jordi Cruyff. Baranyizera cyane, ntakindi nshobora kuvuga.
"Simfata imyanzuro ku bintu ngenyine, ntawe ufata imyanzuro wenyine.
"Ni itsinda kandi turi ikipe, mbaza ibibazo buri wese agatanga igitekerezo noneho umwanzuro ugafatwa.
"Inshingano zange ni gufata umwanzuro ariko atari nge ngenyine.
"Icy'ingenzi cyane nuko nta mukinnyi n'umwe nigeze mbona uvuga oya kuri FC Barcelona.
"Birumvikana hari ibintu bitandukanye bituma umukinnyi yishimira igitekerezo cyo kujya mu ikipe."
N'ubwo FC Barcelona iri mu makipe ashaka Erling Haaland, ariko mukeba wayo Real Madrid nawe bivugwa ko ashaka kumuzana hamwe na Kylian Mbappe ukinira PSG yo mu Bufaransa uri gusoza amasezerano.
Ikipe ya Manchester City nayo bivugwa ko imushaka dore ko iyi kipe yerekanye ko ikeneye rutahizamu no mu mwaka ushize ubwo yashatse Harry Kane ariko Tottenham ikanga kumutanga.
Xavi avuga ko nta mukinnyi uhakanira Barça(Net-photo)
Erling Haaland yaganiriye na Xavi utoza Barça(Image:SPORT)
