PSG Rwanda Academy ivuye gukora amateka i Paris yakiriwe mu byishimo

PSG Rwanda Academy ivuye gukora amateka i Paris yakiriwe mu byishimo

 May 26, 2022 - 02:25

Abanyarwanda bishimiye intsinzi y'abana bavuye gutwara irushanwa ryateguwe na PSG, baraye babakiriye n'ibyishimo byinshi ku kibuga cy'indege i Kanombe.

Abana barererwa mu irerero rya PSG riherereye mu Rwanda, basesekaye i Kigali bafite igikombe baherutse kwegukana gihuza amarerero ya PSG ku isi yose.

Bagarutse mu Rwanda mu byicirp bibiri aho mu batarengeje imyaka 13 ariho u Rwanda rwegukanye igikombe, naho mu batarengeje imyaka 11 bagatahukana umwanya wa 4.

Bwari ubwa mbere u Rwanda rwitabiriye iri rushanwa ry'igikombe cy'isi gitegurwa na PSG, nyuma y’aho iyi kipe ishinze irerero hano mu Rwanda mu mpera z'umwaka ushize. Iyi mikino iba ngarukamwaka, kuri iyi nshuro yatangiye tariki 20 Gicurasi igera ku musozo tariki 24 Gicurasi. 

U Rwanda mu batarengeje imyaka 13 rwegukanye igikombe rutsinze Brazil penariti 7-6, naho mu batarengeje imyaka 11 u Rwanda ruba urwa kane nyuma yo gutsindwa na Misiri.

Mu bihembo by’umukinnyi ku giti cye, abana babiri b’Abanyarwanda barahembwe ubwo hasozwaga imikino.

Umuzamu w’u Rwanda, Ganza Tabu Arlick, yatwaye igihembo cy’umuzamu mwiza mu irushanwa. Uyu mwana ni umuhungu wa Mutesa Patrick Mafisango watabarutse, akaba yarakiniye amakipe nka APR FC n’Amavubi Stars.

Muri ibi bihembo kandi, Ujeneza Patrick yatwaye igihembo cya rutahizamu mwiza w’irushanwa.

Nyuma yo gusoza iyi mikino, abana bakorewe ikirori cyo kubasezera kuri uyu wa kabiri, hanyuma bafata urugendo mu gito cyo kuri uyu wagatatu, aho bavuye mu Bufaransa berekeza mu Buhorandi, bahava baza mu Rwanda.

Aba bana n'ababaherekeje bageze i Kigali ku isaha ya saa 19:15, basohoka hanze y'ikibuga cy'indege saa 09:00 PM.

Bakigera hanze basanze bategerejwe n'ababyeyi babo, abandi bana bagenzi babo bari mu yandi marerero, abafana b'ikipe y'igihugu barimo Nkundamaci, Malayika, ndetse na Muhayima Claude usanzwe ari umuyobozi w'abafana ba Amavubi. Abana bakigera hanze basazwe n'ibyishimo, berekana igikombe begukanye ndetse batangira guhobera ababyeyi bano.

Abana bo nu Rwanda batwaye igikombe batsinze Brazil

Bageze mu Rwanda bakirwa neza