Adil Erradi Mohammed yarahiriye guhindura amateka ya APR FC mu mikino nyafurika

Adil Erradi Mohammed yarahiriye guhindura amateka ya APR FC mu mikino nyafurika

 Sep 10, 2022 - 03:19

Umunya-Maroc utoza APR FC Adil Erradi Mohammed ahamya ko uyu ariwo mwanya wo kugeza ikipe ya APR FC mu matsinda y'imikino nyafurika, dore ko ariyo ntego y'iyi kipe.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Nzeri 2022 nibwo ruraza kwambikana hagati ya APR FC US Monastir yo muri Tunisia, mu nzira yo kwerekeza mu mikino ya CAF Champions league.

Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu, umutoza Adil yatangaje ko biteguye neza US Monastir, kandi avuga ko umunsi w'umukino ugeze nta bibazo abakinnyi be bafite.

Adil yagize ati:"Twatangiye imyiteguro yacu tariki 20 Nyakanga, mu byumweru umunani twagerageje kubahiriza byose bijyanye n’imyiteguro ariko nk’uko mubizi ikipe yari yasoje [umwaka ushize w’imikino] itinze, ntabwo twagize igihe gihagije ngo abakinnyi baruhuke. Gusa, twarakoranye dushaka uburyo dukora kuva tariki ya 20 Nyakanga kugeza tariki ya 8 Nzeri.

"Ubu ikipe imeze neza, abakinnyi bameze neza, imyiteguro yagenze neza. Haba mu kibuga, amayeri, mu mutwe, abakinnyi bameze neza. Ndashimira Imana ko umunsi wo gukina na US Monastir ugeze bose bameze neza, nta mvune."

Adil yiteguye neza US Monastir

Intego ikipe ya APR FC yihaye ni kugera mu matsinda ya CAF Champions ndetse byashoboka ikanaharenga, ndetse Adil yemeza ko uyu mwaka bishoboka cyane kuko mu myaka ibiri ishize bagiye bakomwa mu nkokora na byinshi ndetse akaba abona ko ikipe iri mu murongo mwiza.

Adil yakomeje ati:"Mbere na mbere ndashimira Imana n’abagize umuryango wose wa APR FC, gutoza imyaka itatu [CAF Champions league] si ibya buri wese. Mbere na mbere ni ikintu gikomeye mbashimira kuko mbere yo kujya muri Champions League ugomba kubanza gutwara Shampiyona y’u Rwanda iba ikomeye.

"Abagize umuryango wa APR FC bose tuzi aho intego zacu ziri, umwaka wa mbere wangijwe na Covid-19 imyiteguro ntiyagenda neza, uwa kabiri mwabonye ko twakuwemo n’ikipe yatwaye Igikombe cya CAF Confederation Cup ya RS Berkane. Mwabonye uko abakinnyi bitwaye kuri Mogadishio City yabatsinze igitego mu gice cya mbere hano mu Rwanda n’uburyo twatesheje umutwe Etoile du Sahel hano. Bigaragaza ko ikipe igenda izamuka.

"Mu mwaka wa gatatu, tugiye guhagarara ku mahirwe yacu. Nta bwoba dufite, tujya mu kibuga dufite icyizere cyo gutsinda. Nk’uko mubizi, intego irahari kandi tuzakora ibishoboka ngo tuyigereho ariko nakwemeza ko turi mu murongo mwiza."

Adil yababjijwe niba biahoboka ko APR FC yarangiriza umukino i Kigali.

Mu myaka ibiri ishize APR FC yagiye ikurwamo itageze ku ntego zayo, mu gihe yabaga yagerageje kwitwara neza mu mikino ibanza i Kigali ariko ntisohokane impamba ihagije.

Ibi nabyo Adil yabigarutseho agira ati:"Ndagira ngo wabonye ko uyu munsi APR yageze ku rwego rwo guhangana n’amakipe akomeye muri Afurika by’umwihariko hano i Kigali. Inararibonye twabonye mu mwaka ushize ni uko tutabaga kuri uyu mugabane, ariko ubu turahari kandi turabarwa. APR izwi mu bigo bikomeye bya ruhago ku rwego rw’umugabane. Dutesha umutwe amakipe nk’uko mwabivuze, gusa ibyo tugomba kubirenga.”

“Umwaka wa mbere twamenye irushanwa, uwa kabiri tubaho kandi twerekana ko dukina, ubu tugomba kurenga ibyo tukagira icyo tugeraho kiruta icyo mu mwaka ushize w’imikino.”

“Turafata umukino wa Berkane nk’urugero…tubashije gutsindira ibitego bibiri cyangwa bitatu hano mu Rwanda twaba dufite amahirwe yo gukomeza. Gusa tugomba kugerageza kubigeraho dushingiye ku byo dufite. Nubwo tutatsinda ariko tukagerageza kwihagararaho tukaba twakomeza.”

“Tubonye ibitego byadufasha gukomeza, ariko icy’ingenzi ni uko tutatsindirwa hano i Kigali kuko bisiga andi mahirwe yo kujya guhagarara ku mahirwe yo kuba twarize uburyo twakwitwara neza hanze.”

Nta mvune zirangwa muri APR FC mbere yo gukina na US Monastir

Umukino wa APR FC na US Monastir uraza gutangira saa 15:00 ukaba urabera kuri sitade mpuzamahanga ya Huye. US Monastir uabonye itike yo gukina CAF Champions league nyuma yo kuba iya kabiri muri shampiyona ya Tunisia mu mwaka w'imikino ushize.

Ni ikipe itazwi cyane muri Champions league kuko yakunze kugaragara muri Confederation cup mu myaka ishize, ndetse hari n'aho yahuye na AS Kigali yo mu Rwanda.

Ikipe izabasha gukomeza hagati ya APR FC na US Monastir izahura na Al Ahly yo mu Misiri mu ijonjora rya nyuma, izatsinda aho  iyo izahita yerekeza mu matsinda ya Champions league.

Gusa izakomeza hagati ya APR FC na US Monastir izaba ifite amahirwe ko mu gihe yakurwamo na Al Ahly yahita yerekeza muri Confederation cup.