Kuri uyu wa Kane saa 15:00 nibwo hari hateganyijwe imikino ibiri isoza umunsi wa 11 wa shampiyona y'u Rwanda kuko imwe yari yabaye ku wa Kabiri no ku wa Gatatu.
Umukino wa mbere ni AS Kigali yagombaga kwakira ikipe ya Mukura Victory Sport. AS Kigali yari imaze imikino ine nta ntsinzi ndetse mu mikino irindwi iheruka yari ifitemo intsinzi imwe.
Gusa na Mukura Victory Sport ntiyari yorohewe kuko n'ubwo iheruka gutsinda Gorilla ariko yari yabanje gutsindwa na Kiyovu Sport ndetse yananganyije na Rutsiro FC.
Jimmy Mulisa wari wanganyije umukino we wa mbere muri AS Kigali ubwo yanganyaga na Gasogi United, gahunda uyu munsi yari gucyura amanota atatu gusa.
Izi mpamvu kuri buri kipe byatumye amakipe yombi aza yakaniye ariko bigaragara ko Mukura Victory Sport yinjiye mu mukino mbere ya AS Kigali ariko Mukura inanirwa gutsinda ibitego mu buryo yagiye ibona bwiganjemo kona nyinshi yagendaga ibona.
Uko iminota yazamukaga niko abasore ba Jimmy Mulisa bagiye barushaho kwinjira mu mukino maze nabo batangira kubona uburyo bufatika imbere y'izamu rya Mukura.
Rutahizamu Biramahire Abeddy yagiye abona uburyo bwinshi bukwiye guha intsinzi AS Kigali ariko ayo nahirwe akayatera inyoni bituma iyi kipe itinda kubona igitego.
Ku munota wa 40' Habamahoro Vincent yongeye gutanga impano kuri Biramahire Abeddy ariko gushyira umupira mu izamu ryarimo Sebwato birananirana umupira Abeddy awutera hanze.
Gusa ku munota wa 43' Shaban Hussein uzwi nka Tshabala yahawe umupira na Rugirayabo Hassan, we ntiyakoze ikosa kuko yahise atsinda igitego cya mbere maze bajya kuruhuka ari igitego kimwe cya AS Kigali ku busa bwa Mukura Victory Sport.
Bavuye kuruhuka ku munota wa 53' nibwo Habamahoro Vincent yabonye umupira wari kuvamo igitego cya Mukura cyo kwishyura ariko umupira awutera hanze.
Gusa ku munota wa 57' Kayitaba jean Bosco yongeye guha umupira Shaban Hussein yongera kubonera AS Kigali igitego cya kabiri gitanga umutekano kuri iyi kipe y'abanyamujyi.
Igitego cy'impozamarira ku ruhande rwa Mukura Victory Sport cyabonetse ku munota wa 76' gitsinzwe na Cedrick Kubwimana ariko iyi kipe ibura igitego cya kabiri.
Ibi bivuze ko AS Kigali ihise igira amanota 20 aho iri ku mwanya wa gatatu ikaba irushwa amanota atatu na APR FC ya kabiri ndetse ikarushwa amanota ane na Kiyovu Sport ya mbere.
Ku rundi ruhande Rutsiro FC yatsinze Gorilla FC igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Munyurangabo ku munota wa 11' w'umukino ndetse bakarinda basoza iminota 90 bikiri uko.
AS Kigali yatsinze Mukura Victory Sport(Image:AS Kigali Instagram)
Abakinnyi AS Kigali yari yabanje mu kibuga(AS Kigali Instagram)
Tshabalala yatsinze ibitego bibiri bya AS Kigali
Uko urutonde rwa Primus National League ruhagaze(Net-photo)
