Menya inzibutso ziruhukiyemo imibiri myinshi kurusha izindi mu Rwanda

Menya inzibutso ziruhukiyemo imibiri myinshi kurusha izindi mu Rwanda

 Apr 10, 2025 - 12:11

Mu Rwanda, hari inzibutso za Jenoside zigera kuri 300 zujuje ibisabwa, zose zigamije kwibuka no guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, inyinshi muri zo ziruhukoyemo ibihumbi by'Abatutsi bishwe bazira uko bavutse.

Mu Rwanda, hari inzibutso zirenga 300 zujuje ibisabwa.Muri zo, hari inzibutso 6 nkuru zifite amateka akomeye kandi ziruhukoyemo imibiri myinshi:

1. Kigali Genocide Memorial (Gisozi)

Uru rwibutso ruruhukiyemo imibiri y’abantu bagera ku 250,000 biciwe muri Kigali no mu nkengero zayo, ni rwo rushyinguwemo imibiri myinshi kurusha izindi mu Rwanda.

Urwibutso rwa Kigali rushyinguwemo imibiri irenga ibihumbi 250

2. Murambi Genocide Memorial (Nyamagabe)

Uru rwibutso ruruhukiyemo imibiri y’abantu bagera ku bihumbi 50 biciwe ku ishuri rya tekiniki rya Murambi, no mu duce tuhegereye.

3. Nyamata Genocide Memorial (Nyamata)

Uru rwibutso ruruhukiyemo imibiri y’abantu bagera ku bihumbi 50 biciwe muri ako gace, abenshi muri bo higanjemo abana n'abagore

4. Ntarama Genocide Memorial (Bugesera)

N’ubwo umubare nyawo w’imibiri iruhukiye muri uru rwibutso utazwi neza, bizwi ko abantu bashyinguyemo bagera ku bihumbi 50 biciwe muri kiliziya ya Ntarama.

5. Bisesero Genocide Memorial (Karongi)

Uru rwibutso ruruhukiyemo imibiri y’abantu bagera ku bihumbi 40 biciwe ku misozi ya Bisesero.

Urwibutso rwa Bisesero ruruhukiyemo imibiri irenga ibihumbi 40

6. Nyarubuye Genocide Memorial (Kirehe)

Uri rwibutso ruruhukiyemo imibiri y’abantu basaga ibihumbi 51, barimo abiciwe muri kiliziya ya Nyarubuye ndetse n’abandi baturutse mu mirenge yegereye ako gace.

Imibiri irenga ibihumbi 400 iruhukiye mu nzibutso zujuje ibisabwa 

Icyakora hari n’izindi nzibutso ziri hirya no hino mu gihugu, twavugamo urwibutso rwa Nyanza (Gicukiro), Gisenyi, Kibungo, Kaduha, Nyarubuye, Munyinya, Zaza n’izindi nyinshi ziherereye hirya no hino mu gihugu.

Izi nzibutso zose zigamije kubungabunga amateka no guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Imibiri irenga ibihumbi 400 iruhukiye neza mu nzibutso zujuje ibisabwa, icyakora imibare y’imibiri ishyinguye muri izo nzibutso ishobora guhinduka, kuko hagenda haboneka imibiri mishya, ndetse indi na yo ikimurirwa mu nzibutso nshya bitewe n’impamvu zitandukanye.