Future yongeye kujyanwa mu nkiko

Future yongeye kujyanwa mu nkiko

 Apr 4, 2026 - 22:11

Future ari mu bibazo by’amategeko nyuma y’uko uwahoze ari umugore we, Brittni Mealy yongeye kumurega amushinja kudakurikiza icyemezo cy’urukiko ku bijyanye n’inshingano afite ku mwana wabo.

Brittni Mealy yashyikirije urukiko ikirego gishya asaba ko Future afungwa kubera gusuzugura umwanzuro w’urukiko wafashwe muri 2023.

Icyo kirego gishingiye ku kuba uyu muraperi yaranze gutanga ubwishingizi bw’amadorali ya Amerika ibihumbi 500, byagombaga kwita ku buzima bw’umwana wabo w’umuhungu witwa Prince, ubu umaze kugera mu kigero cy’imyaka 12 y'amavuko. 

Brittni Mealy yavuze ko nubwo urukiko rwari rwaramutegetse kubahiriza izi nshingano, Future yakomeje kuzirengagiza, ibintu yabonye nk’agasuzuguro gakomeye ku mategeko no ku burenganzira bw’umwana.

Si ibyo gusa kuko no mu 2023, urukiko rwari rwategetse ko amafaranga y’indezo Future atanga buri kwezi azamurwa, akava ku bihumbi 300, akagera ku bihumbi 500 ku kwezi. Icyakora, Brittni agaragaza ko n’ibi nabyo byagiye bigorana kubahirizwa uko bikwiye.

Mu kirego cye, yasabye ko Future yafungwa kugeza igihe azubahiririza ibyo yategetswe n’urukiko byose, cyane cyane ikibazo cy’ubwishingizi bw’umwana.

Ibi bibazo byiyongera ku zindi nkuru zakunze kumvikanamo Future kenshi, aho akunze kunengwa kudaha agaciro inshingano zo kurera abana be, nubwo ari umwe mu bahanzi bakomeye muri Hip-Hop muri iki gihe.

Kugeza ubu, Future ntaragira icyo atangaza kuri ibi birego bishya, ibintu bikomeje gutuma hibazwa niba azongera kwirengagiza amategeko cyangwa se niba azahitamo gukemura iki kibazo mu mahoro.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien