Real Madrid yongeye kwigaragaza nk'intare ya La Ligaa

Real Madrid yongeye kwigaragaza nk'intare ya La Ligaa

 Oct 16, 2022 - 14:41

Real Madrid yongeye kwifasha mukeba wayo FC Barcelona muri El clasico, bayitsinda banayambura umwanya wa mbere muri La Liga.

Wari umukino wa El clasico uba utegerejwe na benshi bafana amakipe ku mpande zombi, haba abafana ba Real Madrid bari bakiriye uyu mukino ndetse n'aba FC Barcelona bari bakiriwe.

Wari umwanya mwiza kuri Real Madrid wo kureba uko bagarura icyubahiro cyabo imbere ya mukeba wabo, dore ko umukino uheruka wari warangiye Real Madrid itsinzwe ibitego bine ku busa.

Kuri uyu munsi amakipe yombi yaje afite ibibazo by'imvune. Real Madrid yaburaga umuzamu wayo Thibaut Courtois na Dani Ceballos mu gihe FC Barcelona ariyo yashegeshwe cyane n'imvune aho iyi kipe yaburaga ba myugariro batatu aribo Ronald Araujo, Andreas Christensen, Hector Bellerin na rutahizamu Memphis Depay.

FC Barcelona yatangiye igerageza kwiharira umupira i Santiago Bernabeu, ariko abasore ba Real Madrid bagakoresha imipira yabo neza, Karim Benzema atsinda igitego cya mbere ku munota wa 12 ndetse ku munota wa 35 Federico Valverde ashyiramo igitego cya kabiri.

Karim Benzema niwe wafunguriye Real Madrid amazamu

Nyuma yo kuva kuruhuka, Barcelona yaje nanone igerageza kwishyura ibitego yari yatsinzwe bikomeza kuyigora ariko ku munota wa 83 Ferran Torres wari winjiye mu kibuga yatsinze igitego ku kazi gakomeye kari kamaze gukorwa na Ansu Fati nawe wari wasimbuye.

Mu gihe FC Barcelona yageragezaga gushaka igitego cya kabiri mu minota ya nyuma, nibwo Eric Garcia yakandagiye Rodrygo umusifuzi atanga penariti yanatewe neza na Rodrygo atsinda igitego cya Gatatu cya Real Madrid ndetse umukino urangira uko.

Aya makipe yombi yanganyaga amanota 22 ariko Real Madrid yahise igira amanota 25, ihita ifata umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona irusha FC Barcelona amanota atatu.