Umwenda wa Neymar Jr muri Newcastle United urateguye

Umwenda wa Neymar Jr muri Newcastle United urateguye

 Jul 1, 2022 - 06:29

Nyemar Jr uvugwa ko ashobora kuva muri PSG yahawe ikaze mu ikipe ya Newcastle United, ndetse abwirwa ko nimero ye imutegereje.

Amakuru menshi ava mu Bufaransa amaze iminsi avuga ko ikipe ya Paris Saint-Germain ishobora kugurisha Neymar Jr ikikuraho umuzigo w'akayabo k'amayero uyu mugabo ahembwa buri cyumweru.

Mu gihe ikipe ya Newcatsle United ivugwa mu makipe ashobora kugura Neymar, umunya-Brazil Joelington ukina hagati mu kibuga muri Newcastle United yamuhaye ikaze ndetse amubwira ko nimero ye ihari nta kibazo.

Joelington yahaye ikaze Neymar Jr muri Newcastle United(Image:Archyde)

Muri Mutarama kandi Newcastle United yasinyishije undi munya-Brazil ariwe Bruno Guimaraes avuye mu Bufaransa ndetse akaba yarahiriwe n'amezi atandatu amaze muri Premier league.

Kuri uyu wa kane Joelington yagize ati:"Neymar? Twamubonera umwanya pe. Mu ikipe iyo ariyo yose ku isi. Ubwo rero ubutumire bwatanzwe. Neymar, niba uri kunyumva ushobora kuza muri Newcastle! Nzagukurikira ibihe byose! Niba dufite amahirwe, nizeye kumuhamagara nkamubwira ko nimero 10 imutegereje."

Joelington yakomeje yumvikanisha uburyo yifuza ko Neymar yajya mu ikipe ya Newcastle United, ndetse akavuga ko azifashisha Bruno Guimaraes kuko afite nomero ye dore ko banakinana mu ikipe y'igihugu ya Brazil.

Neymar na Guimaraes bakinana muri Brazil bahanganye mu Bufaransa(Image:Getty)

Ikipe ya Newcastle United ikomeje kwiyubaka gahoro gahoro dore ko iherutse kubona abaherwe bashya b'abanya-Saudi Arabia, ndetse iyi kipe ikaba ifite intego zo kubona itike yo gukina imikino ya UEFA mu mwaka utaha w'imikino.

Muri iyi mpeshyi Newcastle United imaze gukoresha miliyoni 67 z'amapawundi igura abakinnyi, aho yaguze myugariro Sven Botman miliyoni 37 ava muri Lille, ndetse ikanagura umuzamu Nick Pope.

Ikipe ya PSG ishaka kurekura Neymar Jr wayigezemo mu mpeshyi ya 2017, umusore waje yitezweho ibitangaza ariko akaba yarasibye imikino iruta iyo yakinnye.

Neymar Jr kugeza ubu niwe mukinnyi wahenze kurusha abandi bose, kuko yaguzwe miliyoni 222 z'amayero zitaragurwa undi mukinnyi ku isi.