Bite bya Alexander Isak na Aubameyang muri Arsenal ku munsi wa nyuma w'isoko ry'igura n'igurisha!?

Bite bya Alexander Isak na Aubameyang muri Arsenal ku munsi wa nyuma w'isoko ry'igura n'igurisha!?

 Jan 31, 2022 - 06:28

Ikipe ya Arsenal ikomeje gushyira imbaragara mu gushaka Alexander Isak, ari nako Aubameyang asaba gusohoka muri iyi kipe.

Mu gihe isoko ry'igura n'igurisha riri kugana ku musozo, ikipe ya Arsenal ni ikipe yavuzwemo abakinnyi benshi ariko bikarangira bagiye mu yandi makipe.

Muri aba bakinnyi harimo nka rutahizamu Dusan Vlahovic byarangiye agiye mu ikipe ya Juventus, ndetse iyi kipe yanifuje cyane Arthur Melo ariko Juventus iramwimana.

Arsenal yagaragaje ko yifuza rutahizamu cyane nyuma yo kubura Dusan Vlahovic ikomeje kwifuza Alexander Isak umunya-Sweden ukinira Real Sociedad.

Ku bigaragara Alexander Isak yaboneka ariko kugira ngo ajye mu ikipe ya Mikel Arteta biramusaba kumena bank akazana amafaranga afatika ubundi umukinnyi agasinya.

Arsenal yari yatekereje ko ibiganiro bishobora gutuma Alexander Isak agurwa amafaranga ari hasi ariko Real Sociedad yo irarebana nuko bazana amafaranga ari mu masezerano y'uyu musore.

Ikinyamakuru Mundo Deportivo cyandikira muri Espagne gitangaza ko amasezerano ya Alexander Isak avuga ko umushaka yazana miriyoni 75.4 z'amapawundi, ndetse Real Sociedad irindiriye ko Arsenal ariyo yaza yitwaje.

Arsenal ntirafata icyemezo niba iratanga aya mafaranga dore ko hasigaye amasaha macye, cyangwa bararindira bakazamugura mu mpeshyi ya 2022.

Gusa n'ubwo Arsenal itarafata umwanzuro, biravugwa ko n'ikipe ya AC Milan yaba iri kwifuza uyu musore ku buryo bukomeye cyane.

Ni mu gihe kandi rutahizamu Pierre-Emerick Aubameyang noneho nawe yamaze gufata umwanzuro agasaba ko yava muri Arsenal akerekeza muri FC Barcelona yo muri Espagne.

Aubameyang yamaze kubwira FC Barcelona ko yifuza kuba yayijyamo atagoranye ndetse na FC Barcelona yamaze kugeza ubusabe bwayo muri Arsenal aho ishaka kumutira.

Ikibazo kigihari kuri Pierre-Emerick Aubameyang ni umushahara yahembwa muri FC Barcelona, ariko ikinyamakuru SPORT gitangaza ko uyu mugabo w'imyaka 32 yiteguye kugabanya umushahara we ku buryo bufatika maze akerekezayo.

Aubameyang arashaka kujya muri FC Barcelona(Image:BBC)

Alexander Isak arifuzwa cyane i Emirates(Image:Football London)