Umu-agent wa Erling Haaland yavuze amakipe ashobora kujyamo haburamo ikipe ikomeye imushaka

Umu-agent wa Erling Haaland yavuze amakipe ashobora kujyamo haburamo ikipe ikomeye imushaka

 Dec 10, 2021 - 14:53

Agent wa Erling Haaland yatangaje ko amakipe Haaland ashobora kujyamo ari Real Madrid,Manchester City,Bayern Munich na FC Barcelona.

Erling Haaland ni rutahizamu wifuzwa n'amakipe yose akomeye ku isi.uburyo atsindamo ibitego kandi byinshi ndetse akiri muto bituma yifuzwa cyane.

Umu-agent we witwa Mino Raiola yatangaje ko ari amakipe ane afite amahirwe menshi yo kubona uyu mukinnyi ariyo Manchester City,FC Barcelona,Real Madrid na Bayern Munich ariko habuzemo Manchester United nayo ivugwa ko imwifuza cyane.

Mino Raiola akomeza avuga ko ikipe ya Borussia Dortmund yari ifite amahirwe yo kumurekura mu mpeshyi ishize ariko bahitamo kumugumana. Avuga ko kandi bishoboka cyane ko yagenda mu mpeshyi ya 2022.

Mino Raiola abajijwe niba Erling Haaland azagenda yabwiye Sport1 ati:"Birashoboka ko yazatera indi ntambwe."

"Bayern,Real,Barcelona,City-ayo ni amakipe akomeye ashobora kujyamo."

"Manchester City yatwaye shampiyona inshuro eshanu muri iyi myaka, kurusha Manchester United."

"Ubwo twajyaga muri Borussia Dortmund twari tubizi ko iki gihe kizaza."

"Birashoboka iyi mpeshyi cyangwa impeshyi itaha. Ariko birashoboka cyane ko Erling Haaland yagenda muri iyi mpeshyi. tuzareba."

"Tuzageza igitekerezo cyacu ku ikipe, nayo itubwire icyayo. Ariko nta mwanzuro uzafatwa mbere y'impeshyi."

"Birumvikana kumugurisha mu mpeshyi ishize nibyo byari byiza kuri Dortmund ku kijyane n'amafaranga, ariko barebye imibereho myiza y'ikipe, abafana, ndetse n'intsinzi."

"Nubashye uyu mwanzuro cyane. Abantu bo muri Dortmund nibo bafite umupira."

Mu makipe yavuzwe na Mino Raiola ntiharimo Manchester United nayo byagiye bivugwa ko imwifuza.

Umutoza Ralf Rangnick byavuzwe ko yahawe akazi ko kumuzana n'ubwo we ibyo kumushyiriraho amafaranga ngo amuzane yabihakanye.

Byitezwe ko Erling Haaland azava mu ikipe ya Borussia Dortmund mu mpeshyi ya 2022 dore ko amasezerano ye avuga ko icyo gihe uwazana miliyoni 75 z'amayelo yamubona.

Erling Haaland umunya-Norway ukinira Borussia Dortmund(Image:BeSoccer)