Mu gihe amasezerano y'umutoza Adil Erradi Mohamed muri APR FC ari kugana ku musozo, hari amakuru avuga ko uyu mugabo uri mu mwaka wa nyuma haba hari andi makipe amwifuza bikaba byatuma atongera amasezerano muri iyi kipe y'ingabo.
Umuyobozi wa APR FC Lt Gen Mubarakh Muganga, we avuga ko ubu Adil Erradi Mohamed ari umutoza wabo ariko ko bishobora guhinduka ku bwumvikane bw'impande zombi mu gihe uyu mutoza yaba yifuza kugenda nk'uko bivugwa.
Ubwo yaganiraga n'itangazamakuru yagize ati:"Adil ni umutoza wa APR ariko biri ‘dynamique’ [bishobora guhinduka], ashobora kuvuga ati njyewe igihe cyanjye kirabaye ni icyo, cyangwa se ngo aba barampa ibiruta ibyo mumpa akaba yahitamo gusezera nk’uko yahitamo no kugaruka.
"Murabizi cyane kuva yakora agahigo [ko kugeza ikipe ku mikino 50 idatsindwa], si Arabie Saoudite gusa, na Qatar iramukeneye, n’iwabo muri Maroc baramusabye, biri mu bubasha bwe ariko twe twamweretse icyifuzo cyacu na gahunda APR ifite y’igihe kirekire yemera ko tugendana muri ibyo bihe.
"Ubwo rero habayeho ko dutandukana byaba biturutse ku mpande zombi, ariko nibura umutoza Adil wa APR turamwubaha, dushobora kubikora ku bwumvikane, ibiganisha mu nyungu z’umuntu ntabwo tumubangamira nk’uko n’abakinnyi mwabibonye, baba 10 baragenda. Ntabwo APR ari ikipe igundira nk’uko kera bigeze gushaka kubiturega."
Lt Gen Mubarakh Muganga avuga ko batandukana na Adil ku bwumvikane(Image:Rwanda Magazine)
Adil Erradi Mohamed yinjiye mu ikipe ya APR FC mu 2019 ubwo iyi kipe yari imaze gutandukana n’umunya-Serbia Zlatko Krmpotić wari usoje umwaka w'imikino nta gikombe na kimwe atwaye, dore ko shampiyona yayitwawe na Rayon Sports akanasezererwa na AS Kigali muri 1/8 mu gikombe cy'Amahoro.
Iyi kipe Adil yarayifashe ahita atwara ibikombe bibiri bya shampiyona bikurikirana ndetse abitwara nta mukino n'umwe atsinzwe n'ubwo bamwe batabyemera neza kuko kimwe yagitwaye shampiyona ibura imikino irindwi kubera Covid-19, indi shampiyona bakayikina mu matsinda bigatuma hari amakipe badahura.
Kuri ubu bivugwa ko uyu mugabo w'imyaka 43 yifuzwa n'amakipe atandukanye hanze y'u Rwanda bikaba bishobora gutuma atongera amasezerano ubwo uyu mwaka w'imikino uzaba urangiye.
