Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi yamaze kubona ikipe yo hanze y'u Rwanda

Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi yamaze kubona ikipe yo hanze y'u Rwanda

 Nov 5, 2021 - 07:45

Myugariro w’amavubi Emery Bayisenge yamaze kubona ikipe muri Bangladesh.

Ku munsi wo ku wa gatatu taliki 03 Ugushyingu 2021 nibwo myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi Bayisenge Emery yafashe indege imwerekeza I bwotamasimbi gushaka ikipe nshya.

Bayisenge Emery yarekeshe mu gihugu cya Bangladesh mu ikipe ya Saif Sporting Club aho yahoze akina mbere yo kugaruka mu Rwanda.

Emery Bayisenge yagezeyo agirana ibiganiro bigamije amasezerano yemeranya n’iyi kipe gusinya amasezerano mashya.

Yasinye amasezerano y’imyaka 2.

Emery Bayisenge yerekeje muri Saif Sporting Club nyuma yo gutandukana na As Kigali.

(Emery Bayisenge Instagram photo)

Emery Bayisenge yerekeje muri Bangladesh nyuma yo kwifuzwa cyane na Rayon Sports na As Kigali ariko ntibumvikane kubera ikibazo cy’amafatanga make aya makipe yombi yamuhaga.

Emery Bayisenge ntiyagarageye ku rutonde rw’abakinnyi Mashami Vincent azifashisha mu mikino 2 Amavubi azahuramo na Mali ndetse na Kenya.

(Emery Bayisenge Instagram photo)