Kuri uyu wa Gatatu nibwo hakinwe umukino wo kwishyura wa 1/2 mu gikombe cy'amahoro, aho ikipe ya Police FC yari yakiriye AS Kigali kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.
AS Kigali yatangiye uyu mukino ifite impamba y'igitego kimwe yatsinze mu mukino ubanza, aho byarangiye ari igitego kimwe ku busa.
Police FC yabonye igitego hakiri kare ku munota wa gatandatu gusa cyatsinzwe na Ndayishimiye Antoine Dominic ku mupira mure mure yari ahawe na Hakizimana Muhadjir.
Iki gitego cyishyuwe na Avoubakar Lawal ku munota wa 37, ubundi amakipe yombi ajya kuruhuka anganya igitego kimwe kuri kimwe.
Ndayishimiye Dominic wari umeze neza muri uyu mukino yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 57 w'umukino ubundi Police FC yongera kugira ikizere cyo gukomeza, kuko amakipe yombi yanganyaga ibitego 2-2 hateranyijwe imikino yombi.
AS Kigali yasezereye Police FC
Ikizere ku ruhande rwa Police FC cyayoyotse ku munota wa 89 ubwo Shaban Hussein Tchabalala yatsinze igitego cya kabiri ku ruhande rwa AS Kigali, bihita biba ibitego 2-3 uteranyije inikino yombi.
Ku mukino wa nyuma AS Kigali itegereje ikipe izava hagati ya APR FC na Rayon Sports, dore ko aya makipe araza kwisobanura kuri uyu wa kane i Nyamirambo.
Mu mukino ubanza wabaye mu cyumweru gishize, warangiye Rayon Sports inganyije na APR FC ubusa ku busa.
Abakinnyi Police FC yabanje mu kibuga
Abakinnyi AS Kigali yabanje mu kibuga