Biravugwa ko Gerrard Pique na Shakira benda gutandukana nyuma y'uko uyu myugariro wa FC Barcelona afashwe aryamanye n'undi mugore.
Amakuru ahari avuga ko aba bamaze ibyumweru bitari bike baba ukubiri, nyuma y'uko Pique yirukanwe mu rugo n'uyu muhanzikazi ukomoka muri Colombia. Ikinyamakuru El Pedriodico cyo muri Esipanye kivuga ko ubu Pique ari kuba wenyine, ndetse ari guhora mu birori hamwe n'abandi bakinnyi barimo Riqui Puig bakinana muri Barca, n'izindi nshuti ze akaba ari gutaha mu rukerera.
Pique na Shakira bashobora gutandukana (Image:Daily star)
Umunyamakuru Emilio Pérez de Rozas wa El Pedriodico, we avuga ko yizeye ko nta kabuza Pique na Shakira bazatandukana vuba aha.
Emilio Pérez yagize ati:"(Shakira) yamaze gufata icyemezo cyo gutandukana. Ni uko bimeze. Byarabaye. Iyo niyo mpamvu harimo intera."
Shakira kandi aherutse gushyira hanze indirimbo yise "Te Felicito" aherutse gukorana na Rauw Alejandro, bitekerezwa ko yavuzemo amagambo yerekeye ku mubano wabo utameze neza.
Hari aho aririmba ati:"Mu kukuzuza nge narashwanyaguritse(nacitsemo uduce); naraburiwe ariko sinumvise; namenye ko urwawe ari ikinyoma; ni igitonyanga cyuzuye ikirahuri; wimbwira ngo mbabarira; birumvikana nk'ukuri, ariko ndakuzi neza kandi ndabizi ko uri kubeshya."
Urukundo rwa Gerrard Pique na Shakira rwatangiye mu 2011. Aba bombi bahuye mu ikorwa ry'amashusho y'indirimbo Waka waka yakozwe na Shakira yakoreshejwe mu gikombe cy'isi cya 2010 cyabereye muri Afurika y'epfo cyanatwawe na Esipanye ya Pique.
Gerrard Pique, Shakira n'abana babo(Net-photo)
Pique na Shakira bafitanye abana babiri ariko ntibigeze basezerana mu mategeko. Mu kiganiro Pique yigeze kugirana na Gary Neville yavuze ko atigeze asaba Shakira gusezerana kuko abona babanye neza uko biri.
