Ubwo umwaka w'imikino wa 2013-2014 warangiraga buri wese yabonaga ko David Moyes wari wasigiwe Manchester United ibintu bitarimo bimukundira, nk'uko ariwe mahitamo ya Sir Alex Ferguson yari yahisemo gusigira ikipe.
Muri iki gihe Sir Alex Ferguson yagerageje kuba yasaba Pep Guardiola ko yatoza iyi kipe ya Manchester United, dore ko yari yarabonye akazi keza yari yarakoze muri FC Barcelona n'ubwo icyo gihe yari muri Bayern Munich mu Budage.
Pep Guardiola avuga ko yahuye na Sir Alex Ferguson ndetse bakaganira, ariko kubera icyongereza gike cya Guardiola avuga ko atazi niba koko uwo munsi Ferguson yaramusabye gutoza Manchester United cyangwa ntabyabaye.
Guardiola yagize ati:"Yarantumiye muri resitora ya hatari ndetse twagiranye ibihe byiza cyane. Icyongereza cyange nticyari kiza kandi Ferguson yavugaga yihuta, nagiye ngira ibibazo byo kutumva ibyo avuga.
"Iyo niyo mpamvu ntigeze menya niba hari ubusabe yampaye bwo gutoza Manchester United. Ni ifunguro rya nijoro twafashe kivandimwe, nk'uko biba bimeze buri gihe kuva natangira ubutoza, yari umuntu w'umupapa kandi twagiranye ibihe byiza cyane."
Ikipe ya Manchester United yahise iha akazi umuhorandi Luis van Gaal wahamaze igihe gito mbere y'uko iyi kipe yitabaza Jose Mourinho. Kugeza iki gihe Manchester United itarabona umutoza ukwirwa mu nkweto za Sir Alex Ferguson.
Nyuma yo kumara imyaka itatu muri Bayern Munich, Pep Guardiola yinjiye muri Premier league mu 2016 ubwo yasinyiraga ikipe ya Manchester City. Kuva icyo gihe uyu mugabo amaze kwegukana ibikombe bya shampiyona bitatu, icya FA kimwe ndetse na League cup enye.
Guardiola avuga ko atamenye niba Ferguson yaramusabye gutoza Manchester United(Image:Bleacher report)