Muri Nigeria babishyize ku rundi rwego mbere yo gushaka itike y'igikombe cy'isi kuri Ghana

Muri Nigeria babishyize ku rundi rwego mbere yo gushaka itike y'igikombe cy'isi kuri Ghana

 Mar 29, 2022 - 11:36

Muri Nigeria bakoze ibishoboka byose ngo borohereze abafana bajya gushyigikira ikipe y'igihugu ngo barebe ko babona itike yo kujya mu gikombe cy'isi.

Kuri uyu wa kabiri tariki 29 Werurwe 2022 nibwo hateganyijwe imikino itanu iraza kwerekana ibihugu bitanu bizahagararira Afurika mu gikombe cy'isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

Imikino ibiri iratangira saa 19:00 ku masaha y'i Kigali, mu gihe indi itatu iratangira saa 21:30. Muri iyo mikino iratangira mbere harimo umukino wa Nigeria na Ghana ukomeje gushyushya mu mutwe abanya-Nigeria benshi udasize n'abanya-Ghana.

Umukino ubanza wabaye ku wa kane w'icyumweru gishize ubera muri Ghana, aho warangiye nta kipe ibashije kureba mu izamu ry'iyindi banganya ubusa ku busa. Uyu munsi bivuze ko ikipe ishaka gukomeza igomba gutsinda unukino cyangwa bakitabaza penariti.

Nigeria na Ghana zirishakamo ijya mu gikombe cy'isi

Mu rwego rwo kwitegura uyu mukino neza, Leta ya Nigeria yatanze ikiruhuko cya nyuma ya saa sita ku bakozi ngo babone igihe cyo kwitegura uyu mukino neza maze baze gutera ingabo mu bitugu abasore babo.

Ni mu gihe kandi ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Nigeria, NFF yashyizeho bisi nini[Bus] zitwara abafana ku buntu zibageza kuri stade y'igihugu ya Moshood Abiola iraza kuberaho uyu mukino.

Imibare igaragaza ko aya ari amakipe yubahana kuko nta kipe yavuga ko ikunze kwigarurira indi. Imikino itanu iheruka kubahuza, banganyije imikino itatu, buri kipe itsinda umukino umwe, kandi iyo mikino banganyije bagiye banganya ubusa ku busa mu minota 90.

Indi mikino iteganyijwe:

19:00: Senegal Vs Egypt(0-1)

21:30: Algeria Vs Cameroon(1-0)

21:30: Morocco Vs DR Congo(1-1)

21:30: Tunisia Vs Mali(1-0)