Manchester United yakoze ibyo yari itegereje iminsi 389, Cristiano ashyiraho agahigo kadasanzwe

Manchester United yakoze ibyo yari itegereje iminsi 389, Cristiano ashyiraho agahigo kadasanzwe

 Feb 20, 2022 - 18:46

Mu mukino Manchester United yatsinzemo Leeds United, Manchester United yabonye igitego giturutse kuri kona nyuma y'iminsi 389 idatsinda ibyo bitego.

Mu mukino wabereye kuri stade Elland Road ya Leeds United kuri iki Cyumweru, nibwo Manchester United yashyize akadomo ku minsi 389 yari imaze idatsinda igitego giturutse kuri kona[Corner].

Ni igitego cyatsinzwe na myugariro Harry Maguire, akaba yagitsinze ku munota wa 34' ku mupira wari uzamuwe na myugariro Luke Shaw ukina ku ruhande rw'ibumoso.

Igitego Manchester United yaherukaga gutsinda kivuye kuri kona yagitsinze tariki 27 Mutarama mu 2021, ubwo Harry Maguire yatsinze igitego cyo kwishyura mu mukino Manchester United yatsinzemo Sheffield United ibitego 2-1.

Harry Maguire yatsinze iki gitego bakina na Leeds United nyuma y'uko iyi kipe yari imaze gutera kona 139 muri uyu mwaka w'imikino ariko nta bitego bizivamo.

Muri uku kwezi umutoza Ralf Rangnick yabajijwe kuri iki kibazo cyo kutabyaza umusaruro kona, maze nawe asubiza ati:"Nukuri ibi bimeze nk'imyaku.

"Mu gusoza, iki ni ikibazo cyo mu myitozo, ariko ni n'ikibazo k'ibyo dutanga. Dufite abakinnyi bashobora gutanga imipira mu buryo bwa nyabwo. 

"Turacyafite kongera imbaraga  kandi tukarushaho kubyaza umusaruro imipira y'imiterekano.

Ku ruhande rwa rutahizamu Cristiano Ronaldo we yabaye umukinnyi wa mbere utegereje igihe kinini ngo akine umukino wa kabiri n'ikipe runaka muri Premier League.

Cristiano Ronaldo yakinnye umukino wa mbere n'ikipe ya Leeds United ku itariki 18 muri Nzeli ya 2003, none yakinnye nayo umukino wa kabiri tariki 20 mu kwezi kwa kabiri kwa 2022.

Ubaze igihe kiri hagati y'igihe Cristiano yakiniye umukino wa mbere na Leeds United n'umukino wa kabiri, wasanga harimo imyaka 18 n'iminsi 125, ndetse akaba ariwe mukinnyi wa mbere ukoze ibi bintu muri Premier League.

Manchester United yatsinze igitego kivuye kuri kona(Image:Getty images)

Cristiano yashyizeho agahigo kadasanzwe muri Premier League(Image:Getty images)