AFCON:Mu mukino w'ishiraniro Egypt ya Mohamed Salah yasezereye Cameroon yakiriye irushanwa

AFCON:Mu mukino w'ishiraniro Egypt ya Mohamed Salah yasezereye Cameroon yakiriye irushanwa

 Feb 3, 2022 - 19:51

Byasabye penariti ngo ikipe y'igihugu ya Egypt isezerere ikipe y'igihugu ya Cameroon mu gikombe cya Afurika.

Wari umukino wa kimwe cya kabiri aho hashakwaga ikipe igera ku mukino wa nyuma igakina na Senegal yari yamaze gutsinda Burkina Faso ibitego bitatu kuri kimwe mu mukino wabaye ku wa gatatu.

Uyu mukino wabereye kuri Stade Olembé iherereye mu mujyi wa Yaoundé. Ikipe y'igihugu ya Cameroon yahageze imaze gutsinda ikipe y'igihugu ya Gambia, mu gihe Egypt yo yahageze imaze gutsinda Morocco.

Ni umukino wari ukomeye ku mpande zombi ndetse ukaba wongereye ubukana ubwo kapiteni wa Cameroon witwa Vincent yari yavuze amagambo akomeye kuri Mohamed Salah akanaba kapiteni wa Egypt, aho yavugaga ko atamubona nk'umukinnyi ukaze cyane nk'uko abenshi bamufata.

Ni umukino watangiye umupira wiharirwa cyane na Cameroon dore ko yagiye ihusha uburyo bwinshi nk'aho ku munota 17' Michael Ngadeu yarekuye umupira mu izamu n'umutwe ariko ugakubita ipoto ukagaruka.

Ikipe y'igihugu ya Cameroon yakomeje kwataka cyane ariko Mohamed Salah na Bagenzi be babasha kwihagararaho ntibatsindwa igitego, maze igice cya mbere kirangira ari ubusa ku busa.

Mu gice cya kabiri ikipe y'igihugu ya Egypt yagerageje kongera imbaraga ariko n'ubundi bikagaragara ko Vincent Aboubacar na bagenzi be bakomeje gushaka igitego mu bwugarizi bwa Egypt.

Ku munota wa 90' nibwo umunya-Portugal Carlos Queiroz utoza ikipe y'igihugu ya Egypt yeretswe ikarita itukura n'umusifuzi Bakary Papa Gassama wari uyoboye uyu mukino.

Carlos Queiroz yeretswe ikarita y'umuhondo ya mbere ku munota wa 87' dore ko atemeraga ibyo umusifuzi Bakary Papa Gassama yasifuraga. Nyuma y'iminota itatu gusa nibwo yahise amwereka indi karita kubera uburyo yitwaraga ku murongo w'abatoza.

Iminota 90 isanzwe y'umukino yarangiye amakipe yombi habuze n'imwe ireba mu izamu, biba ngombwa ko hongerwaho indi minota 30 ngo haboneke ikipe ikomeza ikajya ku mukino wa nyuma.

Amakipe yombi yakinnye iminota 15 ya mbere yiruka cyane, dore ko noneho ikipe y'igihugu ya Egypt yafunguye umukino ikataka cyane ndetse ikanahusha uburyo bukomeye cyane imbere y'izamu rya Cameroon, n'ubwo na Cameroon yagiye ihusha amahirwe yabonye.

Mu gace ka kabiri amakipe yombi yaje yirinda cyane gutsindwa igitego ariko akananyuzamo akarema uburyo bwatanga ibitego ariko bikomeza kwanga igitego kirabura.

Iminota 30 yongeweho nayo yarangiye rwabuze gica, maze umusifuzi Bakary Papa Gassama yanzura ko hagiye guterwa penariti nk'uko amabwiriza abigena.

Vincent Aboubakar kapiteni wa Cameroon niwe watangiye maze penariti arayinjiza. Zizo wa Egypt nawe arayinjiza. Penariti ya kabiri ya Cameroon yatewe na Moukoudi maze Gabaski arayifata. Penariti ya kabiri ya Egypt yinjijwe na Abdelmonem maze ziba penariti ebyiri za Egypt kuri imwe ya Cameroon.

Penariti ya gatatu ya Cameroon yatewe na  Lea Siliki nayo Gabaski arayifata, maze Lasheen ahita atsinda iya gatatu ya Egypt.

Clinton N'Jie niwe wahise atera penariti ya Cameroon maze ayita mu bicu, Egypt ihita yikomereza kuri penariti eshatu kuri imwe.

Mohamed Salah na Sadio Mane bose bakinira Liverpool yo mu Bwongereza bazahurira ku mukino wa nyuma uzaba tariki 06 Gashyantare 2022.

Egypt ya Mohamed Salah yageze ku mukino wa nyuma

Egypt yatsinze Cameroon maze ihita ijya ku mukino wa nyuma w'igikombe cya Afurika.

Cameroon yakiriye irushanwa yatsindiwe muri kimwe cya kabiri.

Salah na Mane bakinana muri Liverpool bazahurira ku mukino wa nyuma