Ni agace kari kagizwe n'ibirometero 124.7 ndetse bikaba byari byitezwe ko kaza gutsindwa n'umukinnyi w'inzobere mu kuzamuka cyane.
Abakinnyi 75 nibo batangiye agace k'uyu munsi mu gihe ku wa kane bari batangiye ari abakinnyi 80, ariko batanu bavuyemo ku bw'impamvu zigiye zitandukanye.
Ni isignanwa ryatangiye ku i Saa ine zuzuye imbere y’isoko rya Musanze, ritangira ariko ritarimo Umunyarwanda Mugisha Samuel warwaye, nyuma gato isiganwa rigitangira Axel Laurance wigeze no kwambara umwenda w'umuhondo ahita ava mu isiganwa.
Nk’ibisanzwe isiganwa rigitangira abakinnyi bagerahezaga gucomoka, ariko uwo byaje guhira ni Umunyarwanda Nsengimana Jean Bosco, wanarwanaga no kugumana umwambaro w’umukinnyi uhiga abandi mu kuzamuka, aza no kwegukana amanota yo kuzamuka ku misozi itatu ya mbere
Bageze mu mujyi wa Gicumbi, Nsengimana Jean Bosco n’abari batangiye kuyobora isiganwa baje gusigara, igikundi nacyo kiza gushyikira abakinnyi b’imbere.
Abasiganwa basoje umunya-Ukraine witwa Anatoli Budiak ariwe uyoboye akaba yakurikiwe na Nathaniel Tesfazion ndetse umunyarwanda Imanizabayo Eric aba uwa gatatu.
Umwenda w'umuhondo uhise ufatwa na Nathaniel Tesfazion akaba arusha Budiak Anatoli amasegonda atandatu. Umunyarwanda uza hafi ku rutonde rusange ni Imanizabayo Eric uza ku mwanya wa 10 akaba arushwa n'uwa mbere iminota 2 n'amasegonda 15.
Umunya-Ukraine Budiak Anatoli niwe wegukanye etape Musanze-Kigali

Uko abasiganwa bakurikiranye uyu munsi
Uko urutinde rusange rw'irushanwa ruhagaze
