Camarade utoza Gicumbi FC yababajwe n'umukino wa Rayon Sports yashoboraga kubonamo ibitego nka bitanu

Camarade utoza Gicumbi FC yababajwe n'umukino wa Rayon Sports yashoboraga kubonamo ibitego nka bitanu

 May 8, 2022 - 00:05

Nyuma y'uko Gicumbi FC ikuye inota rimwe kuri Rayon Sports, Camarade yatangaje ko intego yari amanota atatu kandi byashobokaga ko bari gutsinda umukino.

Umukino wahuje Rayon Sports na Gicumbi FC niwo mukino wabaye mbere mu mikino ya shampiyona yabaye kuri uyu wa Gatandatu, watangiye saa 12:30 ukaba warangiye amakipe yombi anganyije ibitego bibiri kuri bibiri.

Ni umukino waranzwe n'ibitego bine byatsinzwe n'abakinnyi babiri gusa aho Willy Essomba Onana wa Rayon Sports yatsindaga, Malanda wa Destin wa Gicumbi FC akaza yishyura.

Nyuma y'uyu mukino umutoza wa Gicumbi FC Bamamwana Camarade yaganiriye n'itangazamakuru avuga ko ari umukino wamubabaje kuko atabonye amanota atatu kuri Rayon Sports.

Camarade yagize ati:"Ni umukino umbabaje, Rayon Sports wabonaga ari Rayon Sports ikinika wakabaye ubonaho amanota atatu kuko twe twaje dushaka amanota atatu bikurikije umwanya turiho. Ntabwo ari inota rimwe twashakaga."

Mu magambo ye Camarade yakomeje avuga asa n'uwumvikansha ko hari ibyo yari guhabwa mu mukino atahawe, ndetse nawe ku ruhande rwe hakaba hari amahirwe abasore be batabashije kubyaza umusaruro.

Banamwana Camarade yababajwe n'umukino wa Rayon Sports(Image:Rwanda Magazine)

Camarade yabajijwe ku kijyanye n'imisifurire ahita anakomoza ku kutumvikana n'umutoza wa Rayon Sports kwabayeho muri uyu mukino aho Paixao atashimishwaga n'uko abakinnyi ba Gicumbi FC bari kwitwara nk'abatinza iminota, arikoCamarade avuga batatinzaga iminota kuko bari bakeneye amanota atatu cyane kurenza uko Rayon Sports yari iyakeneye.

Nk'uko ku ntangiro yavuze ko yabonaga Rayon Sports ikinika, Camarade yabajijwe igice yabonye ko iyi kipe yari ifitemo imbagaraga nke avuga ko nta hantu yabonaga ikomeye.

Camarade Ati:"Nta hantu na hamwe nabonaga ikomeye, nabonaga hose hakinika ho gutsinda. Gusa n'uko tutabonye amahirwe ngo tuyabyaze umusaruro. Kuko nucunga neza ukareba wabonaga uburyo bwinshi mu bwugarizi, wabonaga mu bwugarizi harimo ko wabona ibitego 3,4,5, ariko ubwo ntabwo amahirwe aba yabonetse. Ubwo igisigaye nukugira tugategura izisigaye."

Abenshi babona Gicumbi FC nk'ikipe yamaze kumanuka mu kiciro cya kabiri n'ubwo hakibura imikino ine ngo shampiyona ya 2021-2022 irangire, gusa Camarade we siko abibona.

Camarade avuga ko aramutse atsinze iyo mikino asigaranye yahita agira amanota 29, ubundi hakarebwa uko abandi bimeze dore ko ubu Rutsiro FC iri ku mwanya wa 14 ifite amanota 29 ikaba idashobora kumanuka mu gihe yaba igumye kuri uwo mwanya.

Mu mikino ine Gicumbi FC isigaranye izakiramo imikino itatu. Iyi kipe izakira Gasogi United, Bugesera FC, na Rutsiro FC, ubundi isure Mukura Victory Sports i Butare.

Ikipe ya Gicumbi FC ubu iri ku mwanya wa nyuma n'amanota 17, ndetse nta n'ikizere gifatika itanga kuko uuyu mukino wa Rayon Sports wabaye umukino wa 24 iyi kipe itazi uko gutsinda bimera.