Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane nibwo Mbirizi Eric wakiniraga ikipe Le Messager Ngozi yageze i Kigali, akaba aje mu ikipe ya Rayon Sports aherutse gusinyira.
Byitezwe ko uyu musore azagaragara mu mukino wa gicuti Rayon Sports izakina na Musanze FC ku wa Gatanu saa 18:30 i Nyamirambo.
Mbirizi Eric aje muri Rayon Sports yiyongera ku bandi bakinnyi bashya barimo Iraguha Hadji, Raphael Osalue, Mucyo Didier Junior, Twagirayezu Amani na Ishimwe Ganijuru Elie bakiniraga Bugesera FC.
Hari kandi Hirwa Jean de Dieu wakiniraga Marines FC, Ngendahimana Eric wakiniraga Kiyovu Sports, Tuyisenge Arsène na Nkurunziza Félicien bakiniraga Espoir FC, Ishimwe Patrick na Kanamugire Roger bavuye muri Heroes FC na Ndekwe Félix wavuye muri AS Kigali.
Umutoza Haringingo Francis ari mu bakiriye Mbirizi


Amafoto:Rwanda Magazine
