AS Kigali yatsinze Gorilla FC mu mukino w'amakarita atukura

AS Kigali yatsinze Gorilla FC mu mukino w'amakarita atukura

 Feb 19, 2022 - 15:02

Ku munsi wa 18 wa shampiyona y'u Rwanda AS Kigali yabashije kubona amanota atatu imbere ya Gorilla FC.

Imikino y'umunsi wa 18 wa shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda yatangiye kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Gashyantare 2022.

Ni imikino ibiri yari iteganyijwe aho AS Kigali yagombaga kwakira Gorilla FC, naho Gicumbi FC y'i Gicumbi ikakira Espoir FC y'i Rusizi.

Ni umukino ikipe ya AS Kigali yajemo nyuma yo gutsindwa na Kiyovu Sports igitego kimwe ku busa mu mukino w'umunsi wa 17 wa shampiyona ari nawo uheruka.

Ni umukino utagoye cyane AS Kigali dore ko yabashije gutsinda Gorilla FC ibitego bibiri byose ku busa. Igitego cya mbere cyatsinzwe na Aboubakar Lawal ku munota wa 26' w'umukino akaba yanahushije penariti ku munota wa 45', naho icya kabiri gitsindwa na myugariro Rukundo Denis ku munota wa 54' w'umukino.

Ibi ni nabyo bitego byabonetse muri uyu mukino kugeza iminota 90' irangiye, ubundi AS kigali icyura amanota atatu ameze neza.

Uyu mukino kandi wagaragayemo amakarita atatu y'umutuku. Imwe yahawe AS Kigali, andi abiri ahabwa abakinnyi ba Gorilla FC.

Michael Byukusenge yeretswe ikarita itukura ku munota wa 80' na Merci Duru mu minota y'inyongera aba bose ni aba Gorilla FC beretswe amakarita atukura, ndetse na Niyonzima Olivier Seif wayeretswe ku munota wa 81'.

Ikipe ya AS Kigali ikomeje kwerekwa amakarita atukura menshi kuko mu mikino itandatu iyi kipe iheruka gukina yabonyemo amakarita ane atukura.

Undi mukino aho ikipe ya Gicumbi FC yari kwakira Espoir FC ariko uyu mukino wasubitswe. Amakuru  ava mu Majyaruguru nuko stade Gicumbi FC isanzwe ikiniraho yari iri kuberaho imikino y'ibigo by'amashuri.

Indi mikino y'umunsi wa 18 wa shampiyona iteganyije ku cyumweru no ku wa mbere w'icyumweru gitaha.

Abakinnyi AS Kigali yabanje mu kibuga(Image:AS Kigali Instagram)

Lawal yatsindiye AS Kigali igitego