Ni inama rusange ya FIFA ya 73(FIFA congress) biteganyijwe ko izaba tariki 16 Werurwe 2023, ahazanatorerwa perezida mushya uzasimbura Gianni Infantino mu gihe yaba adatowe.
Uyu mwanzuro wafatiwe mu nama yahuje Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, n’abayobozi b’impuzamashyirahamwe z’imikino esheshatu zigize uru rwego ruyobora Ruhago ku Isi.
Gianni Infantino w’imyaka uyobora FIFA kuri ubu ari kuri uyu mwanya kuva muri Gashyantare 2016, ndetse aherutse kwemeza ko nawe aziyamamariza manda ya gatatu.
U Rwanda rugenda rwakira ibikorwa bitandukanye byiganjemo inama zikomeye muri iyi minsi, mu Ukwakira 2018 Umujyi wa Kigali wari wakiriye inama ya komite nyobozi ya FIFA.
Gianni Infantino na Perezida wa Repubulika Paul Kagame(Net-photo)
Muri iyi nama yahuje abayobozi bakuru, hemejwe kandi ko umubare w’abakinnyi bazakina Igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar mu mpera z’uyu mwaka, uzava byibuze kuri 23 bakaba 26.
Kuri iyi ngingo, hemejwe ko abicara ku ntebe y’ikipe batagomba kurenga 26, barimo abasimbura batarenze 15 n’abandi 11 barimo umuganga.
