Kuri uyu wa mbere nibwo rutahizamu w'umufaransa wa PSG Kylian Mbappe yizihizaga isabukuru y'imyaka 23 amaze abonye izuba.
Inshuti n'umuryango wa Kylian Mbappe bagiye bamwifuriza isabukuru nziza ndetse bigeze ku munyabigwi w'umunya-Brazil Edson Arantes do Nascimento uzwi nka Pele nawe agira ubutumwa aha uyu musore abona ko afite gukora byinshi muri ruhago.
Kylian Mbappe yagiye ku mbuga ze nkoranyambaga ashyiraho ifoto ya cyecye(cake) nini aho yarimo yizihiza isabukuru ye hamwe n'abakinnyi bakinana muri PSG.
Pele nawe yahise ajya kuri twitter ye yifuriza uyu musore isabukuru nziza y'amavuko ndetse ashyiraho n'andi magambo yaryoheye amatwi ya Kylian Mbappe.
Pele yagize ati:"Nkwifurije isabukuru nziza y'amavuko. Ndizera ko ubwamamare bwawe bukomeza kurabagirana kandi ugakomeza gukura ujya hejuru mu byo ukora."
Mbappe na Pele babaye inshuti guhera 2019 ubwo bahuriraga mu birori i Paris ndetse Pele akunda kumwoherereza ubutumwa bumushyigikira. Ubwo ikipe y'igihugu y'Ubufaransa bavagamo muri Euro2020 nabwo bamugeneye ubutumwa.
Icyo gihe Kylian Mbappe na bagenzi be bakuwemo na Switzerland nyuma yo kunganya ibitego 3-3 bananirwa kugera muri kimwe cya kane.
Kylian Mbappe yarase penariti yatumye Ubufaransa buhita butsindwa uyu mukino ndetse busezererwa mu irushanwa batageze aho benshi bari biteze nk'ikipe yatwaye igikombe cy'isi giheruka.
Pele yanditse kuri twitter ati:"Komera,Kylian!Ejo ni umunsi wa mbere w'urugendo rushya!"
Abenshi kandi biteze ko Pele azagira inama aha Kylian Mbappe ku bijyane n'ahazaza he dore ko ari kugana ku musozo w'amasezerano ye mu ikipe ya PSG.
Ifoto Kylian Mbappe yashyize ku mbugankoranyambaga(Image:twitter Mbappe)
Ubutumwa Pele yageneye Mbappe(Image:twitter Pele)
Mbappe ari gusoza amasezerano(Image:Getty)
