Ralf Rangnick yasubije abifuza ko Harry Maguire yamburwa igitambaro cy'ubukapiteni

Ralf Rangnick yasubije abifuza ko Harry Maguire yamburwa igitambaro cy'ubukapiteni

 Feb 15, 2022 - 10:54

Mu gihe Manchester United iri kwitegura umukino na Brighton&Hove Albion, Ralf Rangnick yongeye kuvuga ko agifitiye ikizere myugariro we Harry Maguire.

Amajwi akomeje kuzamuka asaba ko kapiteni wa Manchester United myugariro Harry Maguire yakamburwa igitambaro cyo kuba kapiteni w'iyi kipe ifite abakunzi batari bake ku isi.

Harry Maguire amaze iminsi agaragaza imbaraga nke mu kibuga, bamwe bakabihuza n'umutoza mushya Ralf Rangnick waje muri iyi kipe agahindura uburyo bw'imikinire ndetse akazana uburyo budasanzwe bumenyerewe na benshi.

Abakunzi ba Manchester United bakomeza gusaba ko iki gitambaro cya kapiteni cyahabwa undi mukinnyi nka Bruno Fernandes cyangwa se Cristiano Ronaldo, dore ko bigaragara ko Maguire ashobora no kuzanatakaza umwanya wo kubanza mu kibuga.

Umutoza Ralf Rangnick we mu magambo ye humvikanamo ko agifitiye ikizere uyu mwongereza ko yazagaruka mu bihe byiza nk'uko byahoze, ndetse ngo abona nta mpamvu yo kumwaka icyo gitambaro.

Avuga ku mukino bafitanye na Brighton&Hove Albion, Rangnick yagize ati:"Ndatekereza ko ubwo yari agarutse avuye mu mvune yakoze neza cyane. Yagize umukino mwiza cyane ubwo twakinaga na West Ham.

"Mu mikino ibiri iheruka, yego yagize ibihe by'intege nke, dukina na Southampton, tunatsindwa igitego kuri Burnley, ariko ni kapiteni wacu kandi simbona n'impamvu n'imwe yatuma tubihindura."

Umutoza Ralf Rangnick akomeza avuga ko Harry Maguire ari umukinnyi ushobora gutera imbere agakora neza cyane kurushaho, ndetse akavuga ko n'uburyo bushya bw'imikinire bwaba kimwe mu bituma atitwara neza kuko atabumenyereye.

Manchester United iri kwitegura umukino wa shampiyona urayihuza na Brighton&Hove Albion kuri uyu wa kabiri saa 22:15 ku kibuga cyayo Old Trafford.

Harry Maguire akomeje gusabirwa kwamburwa igitambaro(Image:beIN Sports)

Umutoza Rangnick aracyafitiye ikizere Harry Maguire(Net-photo)