Umukinnyi w'Amavubi yerekeje muri Far Rabat yo muri Maroc

Umukinnyi w'Amavubi yerekeje muri Far Rabat yo muri Maroc

 Jan 31, 2022 - 18:43

Myugariro w'umunyarwanda Manzi Thierry yamaze kwerekeza mu ikipe ya Far Rabat yo muri Maroc.

Manzi Thierry ni myugariro w'umunyarwanda ndetse akaba ari umwe mu basore ikipe y'igihugu Amavubi ijya yifashisha.

Uyu musore wanyuze mu makipe nka Rayon Sports na APR FC hano mu Rwanda, amakuru ahari ubu aravuga ko uyu musore yamaze kwerekeza muri Far Rabat yo muri Maroc.

Uyu musore wakiniraga ikipe ya Dila Gori yo muri Georgia yasinye imyaka itatu muri iyi kipe ikina shampiyona ya Botola league yo muri Maroc.

Far Rabat iri ku mwanya wa gatatu muri shampiyona ikaba ifite amanota 24 aho bageze ku munsi wa 15 ikaba irushwa amanota 9 na Wydad AC ya mbere ndetse ikarushwa amanota 5 na Raja Cassablanca ya kabiri.

Myugariro Manzi Thierry yitezweho gufasha iyi kipe ye ya Far Rabat, ndetse akaba yanakomeza gutanga umusaruro mu ikipe y'igihugu Amavubi mu gihe yitabajwe.

Iyi kipe kandi ya Far Rabat ni nayo iherutse kugura undi myugariro w'Amavubi ariwe Manishimwe Emmanuel Mangwende ukina ku ruhande rw'ibumoso wavuye muri APR FC.

Myugariro Manzi Thierry yerekeje muri Far Rabat(Image:Far Rabat Instagram)

Manzi Thierry ni myugariro w'Amavubi