FC Barcelona ishaka kurekura abakinnyi umunani igasinyisha batatu bo muri Premier league

FC Barcelona ishaka kurekura abakinnyi umunani igasinyisha batatu bo muri Premier league

 Mar 29, 2022 - 04:20

Mu gihe ikipe ya FC Barcelona iri mu kimeze nk'ivugurura, ishaka kurekura abakinnyi batari bake ngo ibone uko isinyisha abandi bakinnyi bo kubakiraho kiragano gishya.

Ikipe ya FC Barcelona ifite gahunda yo kurekura abakinnyi bagera ku munani ngo ibone uko isinyisha abakinnyi babiri ba Chelsea aribo Azpilicueta na Christensen, ndetse n'umukinnyi umwe wataka hagati ya Raphinha cyangwa Mohamed Salah.

Nk'uko bitangazwa n'ikinyamakuru AS cyandikira muri Espagne, iyi kipe y'i Catalonia irifuza kurekura Neto, Sergi Roberto, Clement Lenglet, Samuel Umtiti, Oscar Mingueza, Riqui Puig, Martin Braithwaite na Luuk de Jong mu rwego rwo kugabanya imishahara.

Umutoza Xavi akomeje kureba uko yakomeza kubaka ikipe ye dore ko yayisanze ahatari heza, ndetse agomba kubanza gushaka umwanya mu mishahara ya FC Barcelona abinyujije mu gusohora abakinnyi badakenewe.

Andreas Christensen na Cesar Azpilicueta bose amasezerano yabo muri Chelsea ararangirana n'uyu mwaka w'imikino ndetse byitezwe ko bazasohoka muri Chelsea, aho bivugwa ko Christensen yamaze kumvikana na Barça naho Azpilicueta we akaba ntacyo aremeranya nayo.

Christensen na Azpilicueta bitezwe muri FC Barcelona(Image:The sun)

Kuva Xavi yagera muri FC Barcelona mu Ugushyingo 2021 yagaragaje ko ashaka gukora impinduka zikomeye muri iyi kipe, dore ko abakinnyi yazanye nka Adama Traore, Ferran Torres na Aubameyang bamufashije kugarura ikipe mu bihe byiza.

Iyi kipe kandi bivugwa ko yamaze kumvikana na Franck Kessie ukinira AC Milana akaba azayizamo umwaka w'imikino urangiye, ndetse bakomeje kugerageza gusinyisha umunya-Brazil Raphinha ukinira Leeds United aho imuhataniye n'amakipe nka Bayern Munich na Liverpool.

Raphinha nawe yifuzwa cyane na FC Barcelona(Image:Si)

Bivugwa ko ikipe ya Leeds United iherutse kwanga miliyoni 29 z'amapawundi FC Barcelona yatangaga kuri uyu musore, ariko Barça ntiyahise icika intege dore ko bivugwa ko uyu musore yamaze no kwemera amasezerano y'imyaka itanu.

Mu gihe bitashoboka kuri Raphinha, FC Barcelona itekereza kuri Mohamed Salah ukomeje kutumvikana na Liverpool ku kijyanye no kongera amasezerano, dore ko ayo afite azarangira mu 2023.

Gusa kuba FC Barcelona yasinyisha Raphinha cyangwa Mohamed Salah, ahanini bishingira ku kuba byitezwe ko Ousmane Dembele azasohoka kuko yanze kongera amasezerano muri iyi kipe kandi ayo afite ararngirana n'uyu mwaka w'imikino.