Joan Laporta uyobora FC Barcelona ashimangira ko aticuza kuba yararetse Lionel Messi akava muri iyi kipe yerekeza muri PSG mu mpeshyi ishize.
Lionel Messi yasezeye mu marira menshi ava muri iyi kipe yari yarakiniye ubuzima bwe bwose, ndetse akaba aribwo Joan Laporta yari amaze kugaruka muri iyi kipe yigeze kuyoboraho mbere.
FC Barcelona yari ifite amadeni akabije ndetse igongwa n'amategeko ya La liga mu by'ubukungu, birangira Joan Laporta afashe umwanzuro wo kurekura Lionel Messi ahita ajya muri PSG ku buntu.
Joan Laporta aganira na Televiziyo ya Barcelona, yemeje ko icyemezo cyo kurekura Messi cyari icyemezo kigoye kugifata ariko avuga ko aticuza kuba yaragifashe.
Joan Laporta yagize ati:"Igenda rya Messi? Nicyo cyemezo gikomeye cyane nafashe. Ntabwo nashakaga gufata icyo cyemezo. Messi ni umukinnyi mwiza cyane mu mateka, ariko nicyo gihe twarimo.
"Nagombaga gufata icyemezo cyiremereye kuri Lionel Messi, ariko simbyicuza. Nta mukinnyi uruta ikipe. Nta kindi cyari gihari.
"Ariko amateka ya Barcelona arakomeza, kandi hamwe no gukora cyane n'ibyemezo bizima dushobora kugaruka mu nzira y'intsinzi. Ibyo nibyo turi gukora."
Mu mwaka wa nyuma wa Lionel Messi muri FC Barcelona, iyi kipe yashoboye gutwara igikombe cya Copa del rey ndetse iba iya gatatu muri La liga Santander.
Lionel Messi yasezeye muri FC Barcelona mu mpeshyi ishize(Net-photo)
Joan Laporta avuga ko aticuza kuba yararetse Lionel Messi akagenda(Net-photo)
