Igikorwa Umuzamu wa PSG Keylor Navas yakoreye impunzi zo muri Ukraine cyakoze benshi ku mutima

Igikorwa Umuzamu wa PSG Keylor Navas yakoreye impunzi zo muri Ukraine cyakoze benshi ku mutima

 Mar 26, 2022 - 14:34

Keylor Navas ukomoka muri Costa Rica akaba umuzamu wa PSG, yakoze igikorwa cy'urukundo aho yahaye icumbi impunzi 30 ziva muri Ukraine mu nzu ye iri i Paris.

Umuzamu wa PSG Keylor navas yakiriye impunzi 30 mu nzu ye iri i Paris, mu gihe intambara Uburusiya bwashoje kuri Ukraine yo ikomeje guhitana benshi abandi bagahunga.

Keylor Navas w'imyaka 35 hamwe n'umugore we Andrea Salas, baguze ibitanda 30 bashyira mu nzu yabo mu gihe bemereraga icumbi aba banya-Ukraine bahunze intambara iwabo.

Andrea Salas arafasha mu gutegura ifunguro kuri izi mpunzi, ndetse bakaba babahaye n'imyenda yo kwambara, nk'uko bitangazwa n'ikinyamakuru Sport.

Iki kinyamakuru gitangaza ko Keylor Navas yamenye ko abo mu muryango wa gypsies wo muri Gracia i Barcelona berekeje i Krakow[muri Poland] aho bari bajyanye ibyo kurya ndetse bagiye no gufata impunzi, agahita asaba kuba yatanga ubufasha aho yakiriye 30 iwe.

Umugore wa Navas ariwe Andrea Salas, yagiye ku mbuga ze nkoranyambaga asaba abantu kuba batanga ubufasha bafite ku banya-Ukraine bari kugirwaho ingaruka n'ibibazo biri mu gihugu cyabo, aho avuga ko icyo umuntu yaba afite cyose cyafasha. Aha yavuze nk'imyenda, ibyo kurya ndetse n'ibindi bikoresho.

Keylor Navas yemeye kwakira impunzi 30 mu nzu ye i Paris(Net-photo)

Umugore wa Keylor Navas yasabye abantu gufasha impunzi zo muri Ukraine(Net-photo)